in

Igitangaza i Kigali:Yarazutse ashaka kongera kwiyahura biranga||ashaka kwipfira aho gukomeza kubaho mu bubabare.

Uyu musore w’imyaka 32 y’amavuko ubayeho mu buzima bw’icuraburindi amazemo imyaka 3 yose aryamye mu nzu nyuma yo gukora impanuka ikomeye yamusigiye ubumuga ,ndetse agaterwa agahinda no kuba adatarabonye uburyo yakwivuzamo.

Biziyamye Pierre atuye mu murenge wa Bumbogo muri Kigali, aho abana n’umudamu w’umugiraneza wemeye kumufasha atamuzi ndetse nta nisano bafitanye.Biziyaremye wahoze akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko yakoze impanuka mu myaka itatu ishize ubwo yagonganaga n’imodoka ku Gishushu maze ajyanwa mu bitaro aho yaguye muri coma .Yaje gukanguka ari kwa muganga, aho yarwariye igihe kinini ariko kubera kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro yarasezerewe ataha bamushyizemo icyuma (tije) gusa ngo nticyabashije gufatanya amagufwa ,biba ngombwa ko cyakurwamo bagashyiramo ikindi.Pierre avuga ko yabuze ubushobozi,ndetse yiyambaza abantu batandukanye abura ubufasha.Avuga ko yaciye mu rupfu akazuka dore ko yari yavunaguritse amagufwa menshi.

Umudamu ubana na Pierre

Uyu musore yabanaga n’abandi basore mu nzu bakodeshaga,baza kumusigamo nyuma umugiraneza witwa Joseline utunzwe nawe no gukora akazi k’ubuyedi n’ibiraka yaje kumujyana iwe aba ariho arwarira.Uyu musore avuga ko atazi ababyeyi be ndetse ko yarezwe na nyirakuru, ibintu bimushengura umutima.Uyu mugiraneza umwitaho yavuze ko uyu musore yihebye cyane ,kuko nta muryango agira ndetse n’ububabare ahorana ngo bwatumye yumva yakwiyahura ngo kuko akomeje kuba umuzigo kuri uyu mudamu kandi nta bushobozi bombi bafite.

Yagize ati:”yarihebye ,ajya avuga ngo kubaho ababaye birutwa no kuba yapfa ,ntabwo yabikoze ariko wumva yifuza kwiyahura”.

Pierre avuga ko  icyifuzo cye ari uko yabona uwamufasha akaba yavuzwa agakira aho bagomba kumubaga bakamukuramo tije bagashyiramo indi.Naho uyu Joseline umufasha avuga ko uwamubonera akazi yakora ,nko gucuruza na we byamufasha,

Uwifuza kumufasha yakoresha iyi numero yatanze(0785711711)

Report

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Shyiraho igitekerezo

Bahavu Jannet yafatiweho imbunda n’abagizi ba nabi basaba umugabo we kubaha miliyoni 10 n’imodoka (amashusho)

Ntibisanzwe:Indaya zarwanye inkundura zipfa umugabo, abantu bashungereye bafata amafoto.