Igihuha cyatumye abakecuru n’abasaza basaga 4000 bisanga ahantu hamwe bagiye gukingirwa Covid-19

Mu mujyi wa Seville ho muri Espagne hakwirakwijwe  igihuha ko abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 80 bemerewe kujya kwikingiza Covid-19, bituma bahurira ahantu hamwe basaga ibihumbi bine.

Ni ikinyoma cyakwirakwijwe tariki ya 01 Mata ku munsi usanzwe uzwi nk’uwo kubeshya, bituma igihiriri cy’abasaza n’abakecuru bisanga aho bari babwiwe guhurira bagakingirwa.

Nkuko tubikesha 7sur7,  abayobozi bo muri Seville babuze uko bagira, biba ngombwa ko abo basaza n’abakecuru bakingirwa ikubagahu ku buryo badasubira mu rugo amara masa.

Nubwo abakwirakwije icyo gihuha bataramenyekana dore ko cyaturutse kuri WhatsApp, hahise hatangwa ikirego cyihuse kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Umukozi yirukanywe ku kazi azira kwitsamura

Rwanda:Umukobwa w’uburanga utunze miliyoni 80 yavuze ko abasore batinya kumutereta.