Connect with us

Ubuzima

Igihe gikwiriye cyo kurya amafunguro amwe n’amwe n’akamaro bigira ku mubiri

Published

on

Mu mirire yacu ya buri munsi, usanga guhitamo ibyo turya cg se ibyo duteka bijyana n’uburyo biboneka, uko byoroshye kubiteka muri icyo gihe cg se uburyo tubikunze. Icyo benshi uzasanga birengagiza ni igihe nyacyo gikwiriye cyo kurira bimwe mu byo dukunda guteka cg se kurya.

Burya hari amafunguro biba byiza uyafashe mu gitondo, andi bikaba byiza uyafashe ku manywa hakaba n’ayo biba byiza uyafashe nijoro.

Hano tugiye kubivugaho tunavuge n’impamvu zabyo

Igihe gikwiye cyo gufata amafunguro amwe n’amwe

1. Fromage

Fromage (cheese) ikorwa biturutse ku mavuta y’inka atunganywa bakongeramo umunyu n’ibindi bya ngombwa.

Kuko ishobora gukoreshwa mu mwanya w’inyama, ni byiza gufata fromage mu gitondo kuko izarinda kugugara no kuzana ibyuka mu nda ndetse inafasha abashaka kugabanya ibiro kuko ibonekamo proteyine zihagije.

Si byiza kuyirya nijoro kuko byananiza igogorwa bikaba byanatera kugira ibinure byinshi.

2. Imineke

Imineke iri mu mbuto zizwiho kugira isukari no kuba ikungahaye kuri magnesium.

Igihe cyiza cyo kurya imineke ni ku manywa nyuma y’ifunguro kuko ifasha mu igogorwa kandi igafasha mu kurinda ikirungurira no kugabanya acide yo mu gifu.

Si byiza kurya imineke nijoro kuko bitera kugira igikororwa n’ibimyira. Nanone si byiza kuyirya mu nda harimo ubusa kuko bibangamira igifu bitewe na magnesium nyinshi ibamo.

3. Pome

Pome/Apple ni rumwe mu mbuto zizwiho gufasha umubiri gusohora imyanda ndetse bavuga ko pome imwe ku munsi yakurinda kujya kwa muganga.

Ni byiza kurya pome mu gitondo kuko ibamo pectin ifasha igogorwa ikarinda impatwe igatuma wituma neza. Binafasha umubiri gusohora uburozi bushobora gutera kanseri.

Ntabwo bikwiye kurya pome nimugoroba cyangwa nijoro kuko irimo za acides zishobora kubanganira imikorere y’igifu ndetse na ya pectin si nziza nijoro.

4. Ibishyimbo

Ibishyimbo biri mu byo kurya by’ibanze mu ngo hafi ya zose. Nubwo tubirya igihe tuboneye nyamara ni byiza kubirya ku manywa kuko bifasha mu igogorwa kandi bigatuma cholesterol mbi igabanyuka. Ndetse binafasha gusinzira neza.

Ntiwakabiriye mu gitondo keretse mu gihe wifuza kongera ibiro kuko bituma ugira appetit bityo ukaza kurya byinshi.

5. Inyama

Kugirango uzasange abantu bo mu cyaro bariye inyama ku manywa biragoye keretse iyo baraye baziriye zikarara.

Nyamara burya igihe cyiza cyo kurya inyama ni ku manywa. Kuko zikize kuri poroteyine igogorwa ryazo riratinda bityo zikongerera ingufu umubiri.

Si byiza kuzirya nijoro kuko bibangamira igifu bikaba byatuma urara ubangamiwe

Aya siyo mafunguro yonyine ahubwo tuzakomeza tubagezaho n’andi mu nkuru zitaha.

SOURCE: UMUTIHEALTH

Komeza usome
Advertisement

Ubuzima

Menya impamvu avoka udakwiye kuyibura ku ifunguro ryawe rya buri munsi.

Published

on

Avoka (avocado) burya ni ikiribwa cy’ingenzi cyane mu buzima nk’uko inzobere mu bijyanye n’imirire zibyemeza, n’ubwo hari abajya bacyibuza ku bw’ubusirimu no kwibwira ko kuzirya byabatera umubyibuho.

Nyamara ariko siko biri, kuko izi ni impamvu z’ibanze eshanu zituma avoka ikwiye kuribwa hirengagijwe ibyo bayisebya byose:

1. Avoka yifitemo vitamine nyinshi zigera kuri 20, hamwe n’icyitwa carotenoid lutein gisangwa mu biribwa nka karoti, imboga, n’imbuto zindi zitandukanye. Ibyo bikaba bifasha mu bijyanye no kurinda indwara z’ubuhumyi.

2. Avoka kandi uwayifunguye ntasonzagurika cyangwa ngo yumve abuze imbaraga mu mubiri; ku muntu udafite ibifungurwa byinshi, kwifashisha avoka ni ingenzi cyane nka hano mu Rwanda zikibasha kuboneka henshi ku giciro kigereranije, kuko igogorwa (digestion) rikorwa gahoro gahoro kandi neza kubera icyitwa Oleic acid yifitemo.

3. Avoka ishobora gufasha kurinda umwana ukiri mu nda iyo nyina agiye ayifata ku buryo buboneye mu gihe atwite. Ku babyeyi baba bavuka mu miryango ikunda kugira indwara zikomoka ku kugira ibiro byinshi, kunywa itabi, gufata ibyo kurya birimo avoka ni ingenzi kuko avoka yigiramo vitamine yitwa folate ifasha mu kurinda umwana kuvukana inenge.

4. Avoka ishobora kugabanya bifatika amavuta mabi yitwa cholesterol atera kwirundanya kw’ibinure mu mitsi no ku mutima, bimwe mu bintu by’ibanze bishobora gutera indwara y’umutima.

5. Avoka kandi uretse gufasha mu kurinda indwara n’izindi nyungu zitandukanye, iri no mu biribwa bigira uburyohe bunogera benshi iyo iherekeje amafunguro mu buryo butandukanye ishobora gutegurwamo, cyangwa ikarishwa umugati.

Gusa avoka si byiza kuyigaburira abana bari munsi y’imyaka umunani kuko umubiri wabo ntabwo uba uragira ubushobozi bwo kugogora amavuta karemano aba muri yo.

Abandi batagubwa neza no gufungura ikiribwa cya avoka ni abantu bafite uburwayi bw’inyama y’umwijima kuko umwijima ariwo ufasha cyane mu igogorwa ry’ibinyamavuta; iyo urwaye si byiza na gato gufungura avoka kuko biwunaniza cyane.

Komeza usome

Featured

Reba ibintu bitangaje ku mubiri w’umuntu dukora buri munsi tutazi icyo bisobanura .

Published

on

Ese ujya ubona ko umubiri wawe rimwe na rimwe ukora ibintu nawe udasobanukiwe nko kwitsamura, kwayura, gutsepfura, n’ibindi. Ukumva ntibyari ngombwa kuko bishobora gutuma useba mu bantu, nyamara birinda Imibiri yacu cyane.

Dore ni ibi:

1.KWAYURA : rimwe na rimwe ujya kumva ukumva ushatse kwayura ukabihagarika ikindi gihe ukabyibuka bigeze hagati, waba uri kuvuga mu bandi ufite ijambo cg uri wenyine. Ntukagire ikibazo: kwayura ntago bikwirakwiza udukoko nko gukorora. Umubiri ubwawo niwo ugutera kwayura. Urugero: nk’igihe wakoze cyane unaniwe, ufite stress, igihe uhaze, cg igihe ushaka gusinzira. Igihe wayuye ubwonko bubasha kwakira oxygen nyinshi (ariwo mwuka mwiza duhumeka) ku nshuro ebyeri z’iyo wakoreshaga. Ibyo bigatuma ubwonko bukora neza, kuko uba unaniwe. Ubutaha ujye wibuka gufata umwanya uhagije uruhure umubiri.

2.GUTSEPFURA : kwayura bifata akanya gato ariko gutsepfura bimara akanya, kandi bishobora kuza igihe icyari cyo cyose, bamwe bakora ibintu byinshi bitandukanye ngo babihagarike nko gushyira agapapuro ku gahanga, cg mugenzi wawe akagutera ubwoba, bamwe bakunda guhita banywa amazi, kwicara begamye cg gusimbuka ku kaguru kamwe. Ese ujya wibaza impamvu rimwe na rimwe ujya utsepfura?
Igihe umuntu ariye yihuta, agatamira ibiryo byinshi cg akarya ibiryo byinshi cyane mu gihe gito, bituma kamwe mu dutsi dutanga amakuru ku bwonko bita Vagus nerve kadakora neza. Ako gatsi niko gafashe ku gifu kajya ku bwonko no ku nzira ibiryo bicamo bimanuka. Igihe utangiye gutsepfura ntukagire ubwoba, ahubwo ujye wumvira umubiri wawe kuko uba uri kukubwira ngo utangire urye witonze.

3.GUSHIDUKA IGIHE URYAMYE : Ujya wumva igihe uba utangiye gusinzira ukikanga ugize ngo uraguye. Icyo igihe umubiri wawe uba unaniwe cyane bigatuma igihe wirambitse ibice by’umubiri wawe bimera nkaho nabyo biruhutse. Ibi biba bikubayeho babyita myoclonic cramps. Nkuko ushobora kubitekereza ibi nabyo birinda umubiri wawe.

Igihe utangiye gusinzira uburyo wahumekaga birahindagurika byihuse cyane. Ubutumwa buhererekanwa vuba ku bwonko bujya ku bindi bice by’umubiri buhita bugabanuka cyane, rimwe na rimwe ubwonko bwibeshya ku bibaye bukagira ngo ni umwobo cg uraguye, icyo igihe buhita bwohereza ubutumwa bwo kugukangura niyo mpamvu biba bisa nkaho ushidutse. Rimwe na rimwe n’ikintu kizi ubwenge cyane nk’ubwonko bw’umuntu bushobora kwibehsya mu murimo bukora.

4.GUSESA URUMEZA : gusesa urumeza ni ibintu twese tuzi kuko bitubaho kenshi cyane mubuzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe ruza igihe ukonje cg ufite ubwoba, rushobora kuza na none igihe ugize iby’iy’umviro bikomeye muri wowe cg urebye agace ka film ukunda cyane. Umubiri wawe usesa urumeza mu kugenzura ingano y’ubushyuhe umubiri uba ugize. Niyo mpamvu kubera urumeza, umubiri ubasha gushyuha igihe uri ahantu hakonje.

5.KWINANURA : Igihe ubyutse cg umaze kuruhuka ku manywa wumva ushaka kwinanura. winanura igihe umubiri ushaka kwitegura imirimo inyuranye uza ku wu koresha ku munsi. Iki gikorwa gisa naho ari gito, ni igenzi cyane mu gukora neza k’umubiri.

6.KURIRA : byibuza buri wese yarabwiwe rimwe mu buzima ngo: “rira ni ngombwa birafasha”. Nubwo atari ibintu bisanzwe muri rusange kurira ku mugaragaro, ariko kurira birafasha cyane. Kurira bigabanya gupfukiranwa kwaho agahita cg ibyishimo bibikwa mu gace k’ubwonko bita cerebro cortex igihe ugize ububabare budasanzwe. uregero nko kwikata, icyo gihe ubwonko buba buzimiranijwe n’ububabare. Aba scientific benshi bizera ko mu gihe cy’iby’iyumviro by’ububare burusha kwikata, kurira bifasha cyane. Igihe wumva ushatse kurira ujye wirekure kuko biruhura mu mutwe.

7.KWITSAMURA : kwitsamura bibaho mu mubiri igihe utuntu twinshi nk’ivumbi cg microbe twirundiye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Udutsi dutwara ubutwumwa tubujyana ku bwonko tubuvanye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru tubura uko dusobanura ubwo butumwa, ibyo bigatuma uhita witsamura mu kugabanya cg gukuraho utwo tuntu tuba turi mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Ese waruziko Igihe witsamuye umwuka usohoye uba ufite umuvudo ungana no kugenda ibirometero 160 ku isaha, ndetse uba urimo bacteri zirenga ibihumbi 100

8.GUKANYARARA K’UMUBIRI : Ujya ubona ukuntu iyo umaze akanya uri gukoresha intoki zawe mu mazi nk’igihe umesa, woza ibyombo cg woga; intoki zawe n’amano bimera, nk’umubiri w’umuntu ukuze! Wakwibaza ngo biterwa ni iki? ibyo biterwa n’ubwirinzi bw’umubiri wawe. Igihe intoki zawe zibaye gutyo imitsi y’amaraso iriyegeranya ingano y’amaraso acamo akagabanuka, bigatuma ingano y’umubiri wawe ku ntoki igabanuka bityo, bikagufasha gukomeza icyo ufashe nubwo waba ukonje cg gufata ibintu binyerera nk’ikirahure cy’amazi.
Iyo hashize akanya uvuye mu mazi utangiye gushyuha, umubiri wawe wo ku ntoki no ku mano urongera ugasubirana ingano yawo, n’imitsi yamaraso ikongera ikacyira ingano y’amaraso isanzwe yakira.

9.KUGIRA IBINYA : Ujya wumva rimwe na rimwe umaze akanya wicaye wajya guhaguruka ukumva wagize ibinya mu kaguru cg mu kaboko. Bamwe muri twe batangira kuvuga ngo va ku giti dore umuntu cg ibindi byinshi twibwira. Ibyo bikubaho kubera ko hari igihe wicara, ukicarira udutsi tujyana ubutumwa ku bwonko tuba mu kaguru cg mu kaboko, niyo mpamvu ushobora kwinosha ukumva nturi ku babara nk’ibisanzwe kubera uko kwinosha ntago byageze ku bwonko ngo ubabare.

Niyo mpamvu kandi iyo uhagaze wumva ibintu bisa nk’ubushagarira mu kaguru cg mu kaboko, icyo gihe ubwonko buba buri gushitura uturemangiro two muri ako gace ngo twongere gukora neza.

Komeza usome

Ubuzima

Ubwoko 7 bw’ibiribwa byagufasha mu kugira impumuro nziza no mu kanwa heza kuburyo ushobora kuvugana n’umukunzi wawe useka ntacyo wikanga

Published

on

Kunuka mu kanwa buriya ntabwo ari ikintu cyiza,kuko ushobora no guhabwa akato mu nshuti zawe yewe ikaba n’intandaro yo kutarambana n’umukunzi wawe,nyamara nubwo biba ku bantu ntabwo nabo baba babikunze,ahanini uko kunuka biterwa na tumwe mudukoko tuba turi mubyo turya,tunywa tutagaragara,Bityo hano twabazaniye ubwoko 7 bw’ibiribwa ugomba gufata kugira ngo ugire impumuro nziza mu kanwa.

1.Amazi:

Amazi yagufasha mu kugira mu kanwa heza ndetse akavanamo imwe mu myanda iba yasigaye mu kanwa yaturutse k’ubiribwa uba wariye,kunywa amazi bituma uhumeka umwuka mwiza,ugahumura no mu kanwa.

2.Yahurute”Yoghurt”:

Yahurute igufasha mu kurwanya mikorobe ziba ziri mukanwa,hanyuma ubwo ugatangira kugira impumuro nziza mu kanwa ndetse n’umwuka uba uhumeka ugasohoka uhumura.

3.Pome:

Pome ndetse na Karote nabyo bigufasha koza imyanya y’ubuhumekero ndetse n’amenyo hanyuma ugatana n’impumuro mbi mu kanwa,bityo biba byiza iyo ugiye ufata pome ndetse na Karote ubundi ukabihekenya.

4.Ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine C:

Icyo usabwa n’ugufata ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine C,bizagufasha mu kukurinda mikorobe zishobora ku kuza mukanwa kawe,ntabwo aribyo gusa kuko ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine C bizanagufasha mu kurwanya indwara z’ibyuririzi zo mu kanwa.

5.Ishu:

Ishu naryo riri mu bintu byagufasha mu kurwanya impumuro mbi ituruka mukanwa.Methyl Mercaptan ni Gaze ituruka mu gifu iterwa n’umwuka mubi wo mukanwa,Ikintu gishobora kurwanya uyu mwuka mubi n’uguhekenya amashu mabisi nta kindi.

6.Icyayi cya mukaru:

Icyayi cya mukaru ni cyiza ku buzima ndetse cyikaba n’intwaro igufasha kurwanya umwuka mubi,bityo rero iyo unyweye icyayi cya gituma mikorobe ziri mu kanwa zose zipfa mbese nta buhungiro ziba zifite bundi bwo kwihishamo.

7.Amata:

Kunywa amata nabyo bigufasha mu ntambara yo kurwanya impumuro mbi iva mu kanwa ariko ahanini n’amata y’inshyushyu ndetse agufasha no kugira mu kanwa heza,biba byiza ariko iyo uyanyoye nyuma yo gufata amafunguro.

Komeza usome

Ubuzima

Niba uryama ukabura ibitotsi,dore impamvu zibitera n’uko wabyirinda.

Published

on

Ese hari igihe uryama nuko ibitotsi bikabura neza neza? Ntabwo ari wowe bibaho gusa, ahubwo iki ni ikibazo kiba ku bantu hafi ya bose mu buzima bwabo baba abana, abakuze ndetse n’abasheshe akanguhe.

Gusa nubwo akenshi tuvuga kubura ibitotsi hagahita humvikana kurara ijoro ryose ukanuye nyamara si byo gusa. Iyo tuvuze kubura ibitotsi haba havuzwe:

  • Kuryama ugatinda gusinzira
  • Gukanguka mu gicuku nuko kongera gusinzira bikagorana
  • Gukanguka kare cyane butaracya neza ntiwongere gusinzira
  • Gusinzira ibice, ukajya ukanguka ukongera ugasinzira gato.

Mu gihe gusinzira neza ari umwe mu miti ya stress n’umunaniro nyamara kubura ibitotsi byo ni ikibazo gishobora guteza zimwe mu ngaruka zikurikira:

  • Umunaniro, umunabi no guhondobera ku manywa
  • Umubyibuho udasanzwe
  • Kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri
  • Kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso, bishobora gutera indwara z’umutima na diyabete
  • Ububabare buhoraho
  • Kwiheba no kwigunga
  • Kubura ingufu ku kazi

Ibi byose ariko bishobora gukosorwa utiriwe ukoresha imiti yo kwa muganga yagenewe gutera ibitotsi

Uko wakivura kudasinzira udakoresheje imiti
Muri iyi nkuru turareba ibyiciro 2 byagufasha kuba wasinzira neza kandi ukaruhuka bihagije.

Igice kimwe kiravuga ku bijyanye no kuryama n’aho uryama; ikindi gice kiravuga ku biribwa

Kuri buri gice turahareba ibyemewe n’ibitemewe kugirango usinzire neza

Ibyerekeye aho uryama n’uko uryama.

Ahantu uryama n’uburyo uryamamo bigira uruhare runini mu misinzirire yawe

Ibyo ugomba gukora

  • Gerageza kuryama ku masaha adahinduka, buri munsi
  • Jya ukora agasiporo katavunanye cyane kamara byibuze iminota 30 buri munsi nibiba byiza, ubikore mbere yo kuryama. Gusa wirinde siporo y’ingufu mu masaha y’umugoroba
  • Shakisha uko wabona urumuri ruhagije mu masaha ya kumanywa. Ibi bituma ubwonko bukanguka bukabasha gutandukanya amanywa n’ijoro
  • Mbere yo kuryama banza woge amazi ashyushye
  • Aho uryamye hagomba kuba ari heza, hatari urumuri n’urusaku kandi nta mpumuro idasanzwe ihari. Kandi ntihagomba kuba hashyushye cyane cyangwa hakonje cyane.
  • Ahantu ho kuryama imenyereze ko ari aho kuryama gusa. Ikintu wemerewe kuba wahakorera kindi ni imibonano mpuzabitsina gusa. Ibindi nko kurya, gusoma, kureba filimi ntibyemewe kuba byakorerwa mu buriri.
  • Jya kuryama igihe wumva ko ari ngombwa cyangwa amasaha wiyemeje kuryamiraho yageze. Ntukaruhukire mu cyumba cyo kuryamamo
  • Niba umaze iminota 20 mu buriri utarasinzira byuka ugire akantu ukora nko gusoma igitabo, cyangwa ukore imibonano, wongere uryame

Ibyo ugomba kwirinda

  • Irinde gukoresha terefoni cyangwa ibindi bizana urumuri nka mudasobwa.
  • Irinde imiti ibangamira gusinzira neza, niba hari iyo ugomba gufata usabe muganga akwandikire iyo byajyana ikakurinda kudasinzira.
  • Gabanya amasaha uryama ku manywa
  • Irinde kurya ugahaga cyane nijoro kuko nabyo bibangamira ibitotsi

Ibyerekeye ibyo kurya.

Ibyo kurya ufata nijoro nabyo bigira uruhare runini mu kugira cyangwa kubura ibitotsi. Niyo mpamvu hari ibyokurya usabwa kurya cyangwa kwirinda kurya mu masaha ya nijoro.

Ibyo kurya ugomba kwitaho.

Ibikungahaye kuri tryptophan: Iyi ni amino acid ikaba izwiho gutuma hakorwa serotonin ikaba ifasha mu kuruhuka k’umubiri. Iboneka mu nyama y’inkoko cyangwa ifi nka tuna na salmon. Wanayisanga kandi muri soya, n’ibiyikomokaho nka tofu ndetse no mu bunyobwa, amagi.

Ibinyasukari: ibi nabyo bifasha mu ikorwa rya serotonin ikaba ingenzi mu gutera ibitotsi. Ushobora kurya ibyokurya by’ibinyamafufu nk’ibirayi n’ibijumba.
Amata: nubwo kuri bamwe amata ari ikibazo nijoro ariko ikirahure cy’inshushyu mbere yuko uryama cyafasha gutuma usinzira neza.

Ikirahure cy’inshushyu cyagufasha gusinzira neza
Ibikize kuri magnesium: Magnesium izwiho gufasha umubiri kuruhuka. Iboneka mu mboga rwatsi, utubuto twa sesame, ibihwagari n’impeke nk’ingano.

Vitamin za B: izi vitamin by’umwihariko vitamin B12 zifasha mu kongera ibitotsi. Ziboneka cyane mu nyama, umusemburo ndetse n’amata n’ibiyakomokaho. Izindi vitamin B wazibona mu mboga

Ibyo kurya ugomba kwirinda

Caffeine: Irinde caffeine mu masaha akuze ya nimugoroba kuko ibuza ibitotsi. Ibyokunywa ibonekamo ni ikawa, amajyani y’icyayi na za shokola zinyuranye kimwe n’ibyo kunywa byongera ingufu
Alukolo: nubwo akenshi iyo wanyoye usinzira ariko ibyo bitotsi ntibiramba. Byibuze ntiwakanyoye inzoga hasigaye amasaha 2 ngo uryame

Isukari: iyi sukari twita iyo mu ruganda nayo iyo ibaye nyinshi mu mubiri nijoro bibangamira ibitotsi
Ibinyamavuta byinshi: ibiryo bifite amavuta menshi cyane cyane amafiriti si byiza kubifungura nijoro kuko nabyo bibangamira gusinzira

Muri macye ngibyo ibyo ugomba kuzirikana no kwitaho mu gihe ubura ibitotsi nijoro. Ibi nubigerageza bikanga kugira icyo bitanga niho wazagana ivuriro abaganga bakagufasha.

 

 

Src:umujyanama

Komeza usome

Ubuzima

Wari uzi ko kuribwa mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso mpuruza cy’indwara zikomeye ufite?

Published

on

Akenshi iyo umuntu avuze ko mu nda hari kumurya, iyo bitari igifu aba avuga imihango. Nyamara iyo havuzwe kuribwa mu nda si ibyo gusa biba bivugwa.

Inda, ni igice twagabanyamo ibice 8 by’ingenzi. Hari inda muri rusange, hakaba iburyo muri rusange, iburyo hejuru, ibumoso muri rusange, ibumoso hejuru, iburyo hasi n’ibumoso hasi ndetse n’igice cyo mu nda hagati.Kuribwa muri buri gice runaka bifite uburwayi bwihariye biba bivuze, gusa ubumenya neza wisuzumishije.

Muri iyi nkuru reka tukubwire indwara zinyuranye zishobora kugutera kuribwa mu nda, buri gice.

Kuribwa inda muri rusange

Niba uburibwe budafite agace runaka bwihariyemo, bishobora kuba bituruka kuri imwe muri izi ndwara:

  • Appendicite (kubyimba kwa appendice)
  • Indwara ya Crohn (kubyimba inzira y’igogorwa)
  • Gukomereka
  • IBS (irritable bowel syndrome, indwara ifata amara manini igatera
  • kuribwa, impiswi, ibyuka mu nda…)
  • Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
  • Ibicurane

Kuribwa mu nda yo hasi

Iyo uburibwe buri mu nda yo hasi, hakunze kwitwa mu kiziba cy’inda, byo bishobora guturuka kuri imwe mu mpamvu zikurikira:

  • Appendicite
  • Kwangirika amara
  • Gutwitira inyuma y’umura
  • Imihango
  • Ibibyimba muri nyababyeyi
  • Ibibyimba mu mireratanga
  • Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

Kuribwa inda yo hejuru

Igihe uburibwe buri hejuru y’umukondo, bishobora kuba bituruka kuri imwe mu mpamvu zikurikira.

  • Utubuye mu gasabo k’indurwe
  • Uburwayi bw’umutima
  • Uburwayi bunyuranye bw’umwijima (hepatite)
  • Umusonga

Kuribwa mu nda hagati

Niba uburibwe uri kubwumva ahazengurutse umukondo, bushobora kuba buturuka kuri:

  • Appendicite
  • Igifu n’amara mato
  • Gukomereka
  • Imyanda mu maraso

Kuribwa mu nda yo hasi ibumoso

Niba uburibwe uri kubwumvira ibumoso ariko ahagana hasi, imwe mu mpamvu zikurikira irashoboka:

  • Crohn’s disease
  • Kanseri
  • Impyiko
  • Ibibyimba mu mirerantanga
  • Appendicite

Kuribwa ibumoso hejuru.

Mu gihe uburwayi ubwumvira mu nda ariko igice cy’ibumoso, hejuru, byaturuka:

  • Kubyimba urwagashya
  • Gukomereka
  • Umutima
  • Kanseri
  • Kurwara impyiko
  • Kwirunda k’umwanda ugakomerera mu mara ntusohoke ugasa n’uwumiyemo

Kuribwa iburyo hasi

Ibi bishobora kuva ku mpamvu zikurikira:
Appendicite.

  • Hernia
  • Kurwara impyiko
  • Kanseri
  • Ibicurane

Kuribwa hejuru iburyo.

Niba uburibwe uri kubwumvira iburyo ejuru, byaturuka kuri:

  • Hepatite
  • Umusonga
  • Appendicite
  • Gukomereka

Mu gihe kuribwa mu nda bidakabije akenshi birijyana. Ariko niba kuribwa biri kugendana na kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bikurikira, ni byiza kujya kwa muganga:

  • Kwituma ibirimo amaraso
  • Umuriro
  • Kuruka hakazamo amaraso
  • Isesemi idashira no kuruka bisanzwe
  • Uruhu guhinduka umuhondo cyangwa amaso akazamo umuhondo
  • Kubyimba imba ikanatonekara
  • Guhumeka insigane
  • Kunyara ukababara
  • Impatwe idakira
  • Ikizibakanwa
  • Kunanuka bidasanzwe

 

 

Src:umujyana

Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

%d bloggers like this: