in ,

Igihamya ko umunyamakuru Rutamu atazasezera mu itangazamakuru

Umunyamakuru wa Siporo Rutamu Elie Joe wamamaye kubera kogeza umupira ku maradio atandukanye yo mu Rwanda harimo na Radio 1 mu mwanya yagombaga gutangarizamo ko asezeye mu itangazamakuru yavuze amagambo aca amarenga ko ashobora kudasezera.

 

 

Uyu munyamakuru igikombe cy’ Isi cyatwawe n’ Ubufaranda kuri uyu wa 15 Nyakanga butsinze Croatia 4-2 gitangira yavuze ko ikipe y’ igihugu ya Argentina na Messi nibadatwara igikombe cy’ Isi cya 2018 azasezera mu itangazamakuru.

Ibi yongeye kubishimangira ubwo ikipe ya Argentine yari imaze gusezererwa mu mikino y’ igikombe cy’ Isi, avuga ko tariki 15 Nyakanga ubwo igikombe cy’ Isi cya 2018 kizaba kirangiye azahita asezera mu itangazamakuru. Icyo gihe yavuze ko kuba yari agifite amasezerano y’ abantu atararangira aribyo bitumye adahita asezera.

Ubwo umukino wa nyuma w’ igikombe cy’ Isi wari urangiye Rutamu ntiyeruye ngo avuge niba ahise asezera mu itangazamakuru gusa yavuze ko ubwo nta muntu uhamagaye kuri radio ngo amubaze niba asezeye cyangwa adasezeye agiye kugenda agafata icyemezo cye kizatungura bamwe.

Yagize ati “Ubu rero hatazagira utungurwa kuko icyemezo nzafata nijjyewe uzagifata kandi kuruhande rumwe n’ urundi hari abantu bazatungurwa. Nindamuka nsezeye mu itangazamakuru byanga byakunda abatashakaga ko nsezera bazatungurwa. Nindamuka ndigumyemo abashakaga ko nsezera nabo bazatungurwa”

Argentine imaze gusesererwa abantu batandukanye barimo, abayobozi, umupasiteri, n’ abanyamakuru binginze Rutamu ngo areke gusezera kuko ibyo yavuze yabivuze agira ngo aryoshye siporo.

Umukunzi wa Rutamu ati ’Nava mu itangazamakuru nzaturuka I Remera nambaye ubusa ngere Nyabugogo’

Umupasiteri wo muri ADEPR yasabye abanyarwanda kwandika impapuro zisaba umunyamakuru Rutamu kwisubiraho

Nk’ umuntu wari wavuze ko igikombe cy’ Isi nikirangira azahita asezera itangazamakuru , yakabaye yahise asezera kuri Micro zarandiyo nk’ uko yari yabivuze agahita asezera n’ inshuti zamukurikiraga kuri radio kuba atabikoze bivuze ko amahirwe menshi ari uko atazasezera itangazamakuru bivuze ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe.

Rutamu yatangaje igihe azasezerera ku kazi k’ubunyamakuru nyuma yo gusezererwa kwa Argentina\

Umva ukuri YEGOB izi ku bijyanye no gusezera kwa rutamu muri iyi video ikurikira :

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaramutaye kuko yahumye, we n’abana babayeho mu buryo buteye agahinda

Anita Pendo utwite umwana wa kabiri yabyinnye abantu bifata ku munwa