in

IFOTO Y’UMUNSI: Mugabe Aristide wa @PatriotsBBC nyuma y’intsinzi mu mukino wa #theBAL

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo nibwo habaye umukino wahuye ikipe ya Patriots BBC na Ferroviairio de Maputo. Ni umukino warangije ku manota 73 ya Patriots kuri 71 ya Ferroviairio de Maputo bituma ikipe ya Patriots BBC igera mu mikino ya 1/2 muri BAL 2021. Nkuko benshi bakomeje kugenda babigarukaho ndetse nkuko byaraye bigaragaye muri uyu mukino, Mugabe Aristide akaba ari na kapiteni wa Patriots BBC yaraye atanze ibyishimo ku bafana ba Patriots BBC nyuma yo gutsinda amanota 18 muri uyu mukino harimo amanota 9 (3-3-3) yatsinze mu minota 2 kandi yikurikiranya. Ifoto ye ikurikira niyo irimo gucicikana Ku mbuga nkoranyambaga akaba ariyo foto y’umunsi twabahitiyemo.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Bimwe mu bintu bisigaye bizonga abakobwa b’iki gihe bikabatera gutendeka abasore.

Shaddyboo yahinduye umuvuno nyuma y’intsinzi ya @PatriotsBBC