in ,

Ifoto ya Knowless igaragaza umugore usuka amarira umwana amuhoza ikomeje kwibazwaho cyane (yirebe hano)

Ifoto Knowless Butera aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa instagram igaragaza umugore asuka amarira umwana ayamuhoza, ikomeje gutera urujijo ndetse  bamwe bakabyuririraho bavuga  ko yaba atameranye neza n’umugabo cyangwa bari mu bihe bitari byiza.

Ngiyi ifoto ikomeje kwibazwaho cyane.

Butera Knowless ubusanzwe ukunze gusakaza amafoto ye agaragaza ibyishimo ku bw’intambwe yagezeho, mu cyumweru gishize ni bwo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram ifoto yateye benshi urujijo aho iyo foto igaragaza umubyeyi arira umwana agerageza kumuhoza. Bamwe mu bamukurikirana bishimiye intambwe yateye yo kwibaruka bemeza ko ntagitera ineza nko kubyara, bavuga bati:”kubyara ni byiza”. nyamara abandi bibashyira mu rujijo bibaza ikimutera kurira kandi yarageze mu bihe byo kwishima.

Ubusanzwe Knowles akunze gushyira ahagaragara amafoto ari mu bihe byiza.

Kugeza ubu Knowless ntarasubiza ibibazo abafana be bakomeje kwibaza kuri iyo foto, ngo abamare impungenge.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Dore umushahara abakinnyi b’ikipe ya Chelsea bahembwa buri cyumweru (Amafoto)

Inkuru ishyushye: Umva ibyo Kanye West yakoreye Kim Kardashian