in ,

Ifoto imwe y’umukobwa w’ikizungerezi yatumye Justin Biebber akora ikintu kidasanzwe cyatumye Isi yose imwibazaho cyane (reba hano)

Inkuru ikomeje gutangaza abantu batandukanye hirya no hino Ku Isi ni iy’umukobwa witwa Jessica Gober ukora mu kigo cy’ibijyanye na gym cyitwa Broughton gym kiri muri Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , watangaje ko umuhanzi Justin Biebber yandikiye kiriya kigo , Ku rukuta rwabo rwa instagram abasaba ko bamubwira uriya mukobwa uwo ari we nyuma yo kubona ifoto ye, aho Gober yemeza ko Biebber yari yamukunze nyamara akamutera ishoti.

Jessica Gober wabengutswe na Justin Biebber.
Ngubu ubutumwa bwa Justin Biebber.

Jessica aganira n’ikinyamakuru BuzzFeed ngo yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2017 ari bwo ubuyobozi bw’iki kigo bwakiriye ubutumwa (DM) bwoherejwe na Justin Biebber busaba ko bamubwira uwo Gober ari we, ndetse buherekejwe n’akamenyetso k’umutima nyuma y’ifoto Jessica yari yashyize Ku rukuta rwa instagram rwa kiriya kigo afite icyo kunywa mu ntoki mu rwego rwo kwamamaza bimwe mu bikorwa byabo.Jessica Gober ngo bakimara kumubwira ko umuhanzi w’icyamamare ashaka kumenyana na we, ngo yahise agwa mu kantu ndetse yiyemeza gushyira screenshot y’ubwo butumwa kuri Twitter ye maze abantu benshi birabatangaza batangira no kubusangiza abandi (retweet) ndetse benshi bakagenda bamusaba ko atakwibuza amahirwe yo gukundwa n’icyamamare Ku isi aho bamwe bamubwiraga bati:” nibe na we maye ,twe tumwandikira buri munsi ariko ubanza ubutumwa bwacu atabubona, none ni wowe yihitiyemo ,urahirwa uhubwo wikwivutsa umugisha“.Gusa uyu mukobwa w’imyaka 21 akaba atangaza ko adakozwa ibyo gukundana na Justin Biebber kuko ngo asanzwe afite undi mukunzi, gusa igikomeje kwibazwaho n’abatari bake ni ukumenya impamvu Biebber yashakaga kumenya uyu mukobwa utanazwi cyane.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Umukinnyi Gareth Bale ari mu kaga gakomeye gashobora kumwambura ubuzima(impamvu)

Meddy, The Ben, Urban Boys na DJ Phil Peter bari mu bahatanira ibihembo bikomeye cyane muri Africa (inkuru irambuye)