in ,

Icyo ibiganiro bya Arsene Wenger, Alexis Sanchez n’umuyobozi wa PSG byatanze cyamenyekanye

Wenger sanchez and PSG boss

Umukinnyi Alexis Sanchez ukinira ikipe ya Arsenal ni umwe mubahangayikishije bikomeye ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’ubufaransa ndetse akaba anaraje inshinga cyane ubuyobozi bw’iyi kipe, nyuma y’umubano wihariye umutoza Arsene Wenger afitanye n’umuyobozi wa PSG Naser Al khelaifi, aba bagabo bombi nkuko tubikesha ikinyamakuru l’equipe bakaba baragiranye ikiganiro kirambuye(conference call) kuri Telephone aho bari kuganira ku kazoza k’uyu munya chili utakiyumvamo na gato ikipe y’i Londre ya Arsenal.

Image result for Sanchez angry

Nkuko tubikesha iki kinyamakuru l’equipe kandi Wenger yashimangiye ko atifuza kubona umukinnyi Alexis Sanchez yerekeza mu ikipe yo mu bwongereza akaba ari nayo mpamvu yahaye rugari uyu muherwe uyobora ikipe y’abanyamugi y’i Paris  kuganira ubwabo nuyu mukinnyi  kandi anasaba ko bazumvikana kuburyo ntahandi uyu mukinnyi yakwerekeza atari muri PSG, kuko amakipe nka Chelsea, Manchester City na Liverpool zo mu bwongereza zatangiye kwinjirira uyu mukinnyi rwihishwa ngo zibe zamuha amasezerano yifuza maze azikinire. Kuva ubwo ibiganiro hagati y’uyu muyobozi wa Naser Al Khelaifi na Alexis Sanchez bakaba baratangiye kuvugana gusa icyo bazemerenywaho kikaba kitaramenyekana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire ya Kim Kardashian muri MET GALA 2017 yavuzweho na benshi (amafoto)

Kami by Kid Gaju ft The Ben