in ,

Icyimenyetso simusiga kigaragaza umukinnyi uzatwara Ballon d’or cyagiye ahagaragara

messi-na-cristiano-ronaldo

Mu gihe habura ukwezi kumwe n’iminsi mike kugirango igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi muri ruhago mu mwaka wa 2015/2016 gitangwe, amagambo atagira ingano yatangiye kuvugisha benshi cyane cyane ko ubu itangazamakuru ryo mubufaransa rizagira uruhare rukomeye mu itorwa ry’uyu mukinnyi mu gihe FIFA na France football basubiranyemo bagasesa amasezerano yabahurizaga hamwe, ndetse nkuko byatangajwe n’akanama gashinzwe iki gikorwa muri FIFA umukinnyi uzajya utorwa n’abanyamakuru ashobora gutandukana n’umukinnyi watowe na FIFA ndetse n’abagize FIFA muri rusange.

FOOTBALL : FIFA Ballon d Or Gala 2015 -Zurich - 11/01/2016

Bimwe mu byatangajwe n’ibinyamakuru bizitabira ndetse bikagira uruhare muri iri torwa nkuko tubikesha ikinyamakuru France football biratangaza ko Cristiano Ronaldo ariwe uhabwa amahirwe yo gutorerwa uyu mwanya ndetse amajwi yagira yaba arusha aya menshi ho 40% nkuko ikimenyerewe nka Sondage ikorwa mbere y’amatora kibigaragaraza ndetse bikaba bimenyerewe ko iyo hakozwe sondage ibiva mu matora biba bidahabanye nibya Sondage, iki rero kikaba ari kimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza aho umupira wa zahabu uzerekeza mu kwezi kwa mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo umustar w’umunyarwandakazi yandagajwe no kwiyongera ikibuno ku ifoto

Nina yasubije ku mubano wihariye na Dj Pius wifitiye umugore