in ,

Icyemezo Neymar Junior ukinira Fc Barcelona afatiye PSG ku mukino wo kwishyura giteye ubwoba

Neymar Junior

Mu mikino ibanza y’igikombe gihuza amakipe yabaye ayambere iwayo(UEFA CHAMPIONS LEAGUE) ikipe ya Fc Barcelona yaje kunyagirwa imvura y’ibitego bine n’ikipe ya Paris Saint Germain, iki cyari igisebo kidasanzwe ku ikipe y’i catalunya gusa yaba abafana ndetse n’abakinnyi bose baracyafite icyizere cyo gukomeza muri kimwe cya kane bavanyemo iyi kipe y’abanyamugi b’i Paris, ibi kandi byashimangiwe cyane n’umukinnyi Neymar Junio dos Santos, umunya Brazil ukinira Fc Barcelona mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru nkuko tubikesha ikinyamakuru Marca.

Image result for neymar

Mu magambo uyu musore yatangaje yagize ati:” Gutsindwa bibaho kandi ntakipe itatsindwa, gusa gutsindwa bigaragaza ko ikipe mwakinnye yakurushije kwitegura, ubu twe turiteguye rero guhangana na Paris Saint Germain cyane cyane ku ruhande rwange nijeje abakunzi bacu ko nzatsinda ibitego bibiri muri uriya mukino, twariteguye kandi icyo tugambiriye ntakindi nugutsinda no gukomeza mu mikino ikurikira.

Aya akaba ariyo magambo uyu musore yatangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mugitondo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba umuhanzi Jose Mike uje kugaragaza impinduka mu muziki Nyarwanda (Amafoto+video)

Iyumvire ukuntu Ikipe ya PSG yashyiriweho akayabo k’amafaranga mu gihe iraba isezereye ikipe ya Fc Barcelona