in ,

Iby’urukundo rwa Shakira na Gerard pique ukinira Fc Barcelona biri mu marembera(Impamvu)

Pique and shakira

Hashize imyaka igera kuri irindwi myugariro w’ikipe ya Fc Barcelona Gerard Piqué ndetse n’umuririmbyi w’icyamamare Shakira Isabel Mebarak Ripoll bakundana, kuri ubu aba bombi bakaba banafitanye abana bagera kuri babiri. Bigaragara ko aba bombi baryohewe n’urukundo bitewe n’ibihe byiza bagirana. Gusa muri iki gitondo amakuru dukesha ikinyamakuru Marca arashyira ku ndunduro iby’uru rukundo.Image result for shakira and pique

Amakuru dukesha kandi igitangazamakuru cyo muri amerika Daily magazine, ubwo Shakira yaganiraga nacyo kuri uyu wa gatatu ku byerekeye umubano we na Pique yagize ati:” Gerard a dit qu’il voulait se marier avec moi lors d’une interview en Italie, mais aussi en Espagne, Moi, je me sens déjà assez ‘mariée’ en ayant deux fils en commun, sans compter que nos vies et nos carrières sont totalement consacrées les unes aux autres. Je ne crois donc pas qu’un petit bout de papier soit nécessaire pour sceller un couple.”

Image result for shakira and pique and their children

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mudamu yagize ati:” Gerard yavuzeko yifuza ko dushyingiranwa, ubwo yarari mu butaliyani no muri Espagne. Nge numva meze nkuwamaze gushyingirwa, kuko ubu dufite abana bacu babiri, tutabariyemo ko ubuzima bwacu bwose twabuhariye akazi kacu ka buri munsi, aribyo gukina ndetse n’umuziki. Sintekereza rero ko agapapuro gato ariko gakenewe kugirango twiyumvemo ko tubana.”

Ibi bikaba bihabanye nibyo Gerard Pique aherutse gutangaza ko yenda gushyingiranwa n’umukunzi we. Tukaba dutegereje kureba ko uku kutumvikana haricyo kuzatera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’aba star nyarwanda yakunzwe cyane kuri Instagram muri iki cyumweru

Igitangaza: Ikipe ya Juventus igiye kunguka amafaranga atagira ingano kurusha Real Madrid yatwaye Champions League(Impamvu)