in ,

Iby’umufaransa Antoine Griezman muri Manchester United byafashe indi ntera

Antoine-Griezmann-and-Manchester-United-MAIN

Umufaransa Antoine Griezman ukinira ikipe ya Atletico Madrid amaze igihe kitari gito ahwihwiswa mu bitangazamakuru ko byanga byanoga agomba kwerekeza i Old Trafford gusa mu minsi ishize iby’iyi nkuru byabaye agatereranzamba ubwo iyi kipe ya Atletico Madrid yatangazaga ko itazagurisha uyu mukinnyi cyangwa se niramuka imugurishishe izamutanga mu igura n’igurishwa ryo mu mpeshyi, gusa ibyo mukuru wa Antoine Griezman( Theo Griezman) yatangarije abafana ba Manchester United abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter byatumye abafana ba Manchester United bongera kurabya indimi.

Image result for griezmann

Uyu mukuru wa Antoine Griezman witwa Theo Griezman yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter ishimangira ko murumuna we agomba kwerekeza i Old traford mu mpeshyi byanga byakunda, iyo foto niyi ikurikira:

Theo Griezman yapostinze iyi foto
Theo Griezman yapostinze iyi foto

Iyi foto niyo yatumye abafana b’ikipe ya Manchester united barabya indimi.Ibi kandi byongeye no gushimangirwa n’igenda rya Memphis Depay wambaraga numero 7 mu ikipe ya Man utd bivuzeko numero y’umukinnyi Antoine Griezman ihari.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Real Madrid na Fc Barcelona zisuzuguwe by’intangarugero n’umukinnyi ukomeye

Video: Igitego APR FC yatsinze Rayon Sports cyatsindishijwe intoki