Iby’ubukwe bwa Nana wo muri city maid| Umugabo bari kumwe Dubai n’ibindi| Byose byagiye hanze

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakajwe amafoto agaragaza Nana wo muri city maid ari kumwe n’umugabo w’umwarabu maze abantu benshi bagakeka ko uyu mukobwa yaba yakoze ubukwe mu ibanga. Nana yanyomoje aya makuru avuga ko atigeze akora ubukwe ndetse ko nawe yatunguwe nuko inshuti ze zamweretse amashusho avuga ko yakoze ubukwe bikamutangaza. Mu kiganiro Nana yagiranye na Rose Tv show yavuze byinshi ku buzima bwe ndetse anavuga ku hazaza he harimo ko kuba arimo gutegura gushinga urugo aho yanavuze ibyo yagendeyeho ahitamo umusore bakundana.

Mu gutangira ikiganiro Nana yatangiye avuga ku bijyanye nuko ahangana n’ubwamamare bwe ndetse n’abantu bamukunda aho yavuze ko icya mbere akora ari ukwicisha bugufi ndetse akaba we ubwe.

Nana yakomeje avuga ku rugendo aherutse gukorera Dubai aho yavuze ko urugendo rwagenze neza. Akiri aha, Nana yavuze ko abakobwa benshi bakwiye kwihesha agaciro bakirinda ko basuzugurwa n’abagabo cg se abasore babashukisha kubategera babajyana i Bwotamasimbi bagamije kwishimisha. Yavuze ko abakobwa nabo bashoboye ko bakwiye guharanira kwishakishiriza kugirangl nabo bajye babasha kwishakira ibyishimo bo ubwabo badateze amaboko ku bandi.

Nana yakomeje avuga ku mafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’umugabo w’umwarabu byavuzwe ko bari bakoranye ubukwe. Nana yavuze ko atari byo kuko nta bukwe yakoze ndetse anavuga ko igihe cyo kubukora nikigera azatumira abantu ku buryo bazamenya ko afite ubukwe. Yavuze ko ubukwe abuteganya ndetse ko kuri ubu afite umusore bari kumwe mu munyenga w’urukundo nubwo atigeze avuga igihe bamaranye mu rukundo.

Nana yakomeje avuga ibyo yagendeyeho ahitamo umusore bakundana aho yavuze ko nta kintu yagendeyeho kuko ibintu birashira. Yavuze ko umusore bakundana yabonye bahuje hanyuma bagafata icyemezo cyo gukundana.

Nana yavuze ko arimo kwitegura ubukwe mu minsi ya vuba

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

150 Points
Upvote Downvote

Bamujyanye kwa muganga baziko yapfuye| Mu gitondo bumva arimo kuvuga| Akimana

Shaddyboo noneho amennye umuceri hasi| Abagore basigaye bacanye ku maso| Yahaye gasopo abagabo