in

Ibyo wamenya ku muneke ubahanga bemeza ko ari n’umuti w’ibitotsi.

Nubwo benshi bawurya badasobanukiwe neza umumaro wawo ku mubiri w’umuntu ndetse n’abantu bakuru ntibawukunde bibwira ko ari ibiryo by’abana ariko umuneke ngo ubamo imbaraga umubiri ukenera nkuko abahanga mu by’ubuzima babivuga.

Muri garama 100 z’umuneke habamo calorie 89, kandi ngo ukungahaye kuri vitamine nyinshi, imyunyungugu ndetse n’ibindi birwanya kwangirika k’uturemangingo. Umuneke ugizwe n’amasukari yoroshye yongera imbaraga mu mubiri, kubera aya masukari kandi bituma umuneke uba urubuto rwihariye ku bantu bashaka imbaraga z’ako kanya ndetse no ku bana bafite ibiro bike.

Umuneke kandi ukungahaye kuri fibre ibintu bituma urwungano ngogozi ruhora rutunganye ari nabyo birinda constipation, imineke ni isoko nziza ya vitamine B6, ariyo ishinzwe kurinda udutsi duto two mu bwonko kwangirika ndetse n’ikibazo cyo kugira insoro zitukura nkeya. Umuneke ukize ku myungungugu itandukanye nka magnesium igira uruhare mu gukomeza amagufwa no kurinda umutima n’umuringa witabazwa mu gukora insoro zitukura.

Umuneke ukungahaye kuri potassium nyinshi ituma umutima ukora neza ukongera udutsi duto dutwara amaraso ibi birinda umuvuduko w’amaraso ukabije, umuneke ufite akamaro ko kongera potassium ukagabanya sodium igaragara mu myunyu ari byo biwugira ingenzi mu kugabanya indwara z’umutima.

Bavuga kandi ko umuneke ugira uruhare mu guhangana na diabete yo mu bwoko bwa kabiri, kanseri y’impyiko n’izindi, umuneke wongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza ndetse ugafasha mu ikorwa ry’insoro zera. Ku bantu batinda gusinzira, umuneke umwe mbere y’isaha ngo uryame ni isoko nziza yo kugira ibitotsi, uzwiho kongera akanyamuneza n’ibyishimo ndetse ukarinda kwigunga bitewe n’imisemburo y’ingenzi umubiri ukenera iba mu mineke ngo umuntu abashe guhorana ibyishimo.

Umuneke wifitemo potassium ituma umubiri ukora neza, ubushakashatsi bwakozwe na The new England journal of medicine bugaragaza ko gufata ibiribwa byiganjemo potassium birinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ku kigero kingana na 40% iyi potassium kandi ikomeza amagufwa ikarinda n’izindi ndwara zitandukanye.

Umuneke kandi ufasha umuntu ufite udusebe ku gifu kuko wifitemo ubushobozi bwo kwica ama bacteri. Umuneke umwe ugira agaciro kikubye inshuro eshanu ibinini bya vitamine iwubonekamo.

Src: The new England Journal of Medecine

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yafotowe nta birungo yisize benshi batangarira isura ye(AMAFOTO)

Bakobwa, dore amayeri mwakoresha mukigarurira imitima y’abakunzi banyu mukishimana.