in ,

Ibyo wakwitaho mu gihe ushaka kujya gukorera ubukwe mu mahanga

Abantu bakundana usanga rimwe na rimwe bahitamo gukorera ubukwe bwabo hanze y’ibighugu byabo akenshi bakurikiye ikirere cyiza no kugabanya amafaranga abugendamo.

Umubare w’abakunzi bafata rutemikirere kubera ubukwe bwabo ugenda uzamuka, kuko nko mu Bwongereza, ngo wazamutseho 19% uhereye mu mwaka ushize, ugendeye ku mibare yatanzwe na HiFX, ikigo gikora ibijyanye no kuvunja amafaranga gikorera muri icyo gihugu.

Bimwe mu bihugu bikunda gusurwa n’ababa bagiye gukora ubukwe ni Australia, Thailand na Fiji.

MakingTheMoment_LH_W_371

Umuntu uba wifuza gukorera ubukwe mu mahanga hari ibyo aba agomba kwitaho.

1. Ni ngombwa gukora ubushakashatsi

Ese ufite indoto zo kuzajya ahantu runaka? Hari igihugu gisobanuye byinshi kuri wowe? Ugomba kumenya ko umwaka ushaka kuzakoreramo ubukwe uzahindura byinshi haba ku giciro n’aho buzabera. Ugomba no kubanza ukareba uko byagendekeye bamwe mu bantu bakoreye ubukwe muri icyo guhugu.

2. Gushaka ugutegurira ubukwe

Ni byiza ko iyo utegura gukorera ubukwe mu mahanga, ushaka umuntu ubikugiramo kugira ngo abikurikirane, agushakire ahantu heza kandi hatari kure cyane. Nubwo bishobora kugutwara amafaranga menshi, ariko hari n’ibindi umwungukiraho byatuma ibirori byawe bigenda neza.

3. Gukoresha uburyo mpuzamahanga bwo kwishyura

Umuntu ushaka gukorera ubukwe hanze y’igihugu cye akangurirwa gukoresha uburyo mpuzamahanga bwizewe mu kwishyura, yirinda kohereza amafaranga akoresheje amabanki atizewe ashobora kumuca n’amafaranga menshi mu kohereza, ahubwo agahitamo gukorana n’abantu batanga serivisi zo kohereza amafaranga hifashishijwe internet mu rwego rwo kugabanya ikiguzi ku buryo bugaragara.

4. Guteganyiriza ingorane zishobora kubaho

Abahanga muri ibi bagira inama buri wese utegura gukorera ubukwe mu mahanga kwirinda gukandagiza ikirenge mu ndege nta bwinshingizi bw’ingendo afite bwamugoboka nko mu gihe yaba yabuze imitwaro ye cyane igizwe n’imyenda y’abageni cyangwa se impeta, ku buryo byasubika ubukwe, utanasize ubwishingizi bw’ubuzima.

5. Kumenya neza ko ibyo wakoze byemewe n’amategeko

Ikintu cya nyuma ugomba kureba nyuma yo kwishimira umunsi mwiza wa mbere mu buzima bwawe, ni ukureba niba ibirori byawe byabaye mu buryo bukurikije amategeko. Ukwiye kwitegereza neza niba ufite ibyangombwa byose, ku buryo ushobora no kugana ibigo biba bishinzwe ibijyanye n’ubukwe kugira ngo bigusobanurire izaba zikeneye kubanza gusinyishwa.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Uburyo 3 wamenyamo ko umusore mukundana akiri imanzi

Amakuru agezweho: Iyi ni inkuru y’ibyishimo byinshi mu ikipe ya Liverpool