in ,

Ibyo utazi kuri Menya Halloween, Umunsi Hizihizwaho Abapfuye

Halloween ni umunsi mukuru wizihizwa cyane cyane mu bihugu by’i Burayi na Amerika ndetse no mu duce tumwe na tumwe two muri Aziya. Halloween bisobanura “umugoroba mutagatifu, uyu munsi ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko uko imyaka yagiye ishira wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani.

Mu migenzo ya gikristu, uyu munsi ubanziriza uw’abatagatifu bose wizihizwa ku ya 01 Ugushyingo, abakristu bakaba bawizihiza bajya mu nsengero gusenga, gushyira indabo no gucana urumuri ku mva z’abapfuye, hari bamwe kandi bagikurikiza umuco wo kutarya inyama kuri uyu munsi mukuru, ni kimwe n’uko uretse na Halloween hari abantu benshi batarya inyama iyo bibuka abantu babo bapfuye. Halloween mu gikristu ni umunsi wo gusabira roho zose zitakiri mu mubiri ariko zitari zagera mu ijuru.

Uko imyaka yagiye yicuma, Halloween yahindutse umunsi utandukanye n’uko bimeze mu gikristu, kuri ubu uyu munsi witirirwa abapfuye usanga mu bihugu byinshi bagura imyambaro iteye ubwoba cyangwa imeze nk’iy’abapfuye, kwisiga amarangi ateye ubwoba n’ibindi nk’ibyo. Bimwe mu bikorwa bikunze gukora kuri uyu munsi harimo gushushanya ku bihaza, gukina imikino y’abapfuye, gusura uduce tuvugwamo kubamo abazimu, kuvuga inkuru ziteye ubwoba no kureba filime ziteye ubwoba.

halloween-hero-1-a
Ibihaza bicanyemo utubara duteye ubwoba

Uyu munsi mukuru utwara amafaranga arenga miliyari 5 z’amadolari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, watangiriye mu bihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Ireland mu myaka 1900 ishize. Imwe mu myemerere ya gipagani kuri uyu munsi ngo ni uko mu ijoro ryo kuwa 31 Ukwakira rishyira iya 01 Ugushyingo amashitani, abadayimoni, abarozi n’indi myuka mibi y’i kuzima iba yarekuriwe yose ku isi. Mu kwambara imyenda iteye ubwoba no gutegura ibyo kurya bitandukanye ngo bikaba ari ukugira ngo abo bazimu bose babone icyo bashaka ntibarakarire abantu ngo babahohotere ndetse igihe umuntu yisanishije nabo ntibamumenye ngo babashe kumugirira nabi.

Uyu munsi kandi hari n’abawizihiza mu buryo bwo kwishimisha gusa, aha tubona ibyamamare bitandukanye ku isi byizihiza uyu munsi byambaye imyenda iteye ubwoba cyangwa isekeje.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko Schwarzenegger atagubwa neza n’ubusaze

Lionel Messi nubwo afite abana ntabwo yigeze akora ubukwe