in

Ibyo umukobwa yakoreye papa we wamutaye byakoze benshi ku mutima

Umugore wiyemeje gukora akazi ko gucuruza igikoma yasize abantu benshi bakozwe ku mutima nyuma yo kubakira papa we inzu nziza i Murang’a, muri Kenya yirengagije uburyo yabataye ntabiteho bakiri abana. Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2022, nibwo uyu mugore uzwi ku izina rya Njeri Wa Uji, yashyikirije se inzu nziza cyane ku mugaragaro, mu birori byo gutaha iyi nzu byitabiriwe n’inshuti ze za hafi n’umuryango we.

Muri ibyo birori, Njeri yavuze uburyo yahisemo kwimura papa we muri iyo yari amaze imyaka myinshi abamo kandi binyuze mubucuruzi bwe bwo gucuruza igikoma, yakusanyije amafaranga yo kubaka no gutunganya inzu nshya.

Yagize: “Ntamuntu numwe navuga wamfashije kubaka iyi nzu. Imana yaramfashije mu kugurisha igikoma, njye nubakiye papa inzu “

Bivugwa ko uyu mugabo wubakiwe inzu yari yarataye umuryango w’uyu mukobwa ariko we mu ijambo rye yavuze ko agikunda papa we nubwo atabitayeho bakiri bato.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
DUSABIMANA Samuel
DUSABIMANA Samuel
1 year ago

Ibi bihita byerekana ko nyina w’uwo mukobwa yari umugore w’umutima, se akaba ari we wabuze ubwenge bumushyira ku rwego rw’abagabo nyabagabo.

Nyamara abandi bo iyo bigenze bityo batangira kuroga ubwonko bw’abana babo babumvisha ubugome bwa se bakirengagiza ko uko babaroga batyo ari na ko baba bababuza amahirwe yo kuzaba abaturage beza baturana n’abandi babanye amahoro kuko mu gihe wanga so wakubyaye nta wundi wavuga ko ukunda ngo ube umukunda koko!

Amafoto ateye ubwuzu ya couple y’abantu bagufi cyane ku Isi

Rwanda: umukobwa ureba isi icuramye yababaje benshi