in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Ibyo umuforomokazi yakoreye umubyeyi wari ugiye kubyarira muri twegerane byakoze ku mutima abatari bake (Video)

Portrait Of Female Nurse In Emergency Room Smiling At Camera

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bashimiye umuforomokazi wagaragaje ubwitange maze afasha umubyeyi wari ugiye kwibaruka impanga ari muri tagisi.

Avuga uko byagenze,  uyu muforomokazi witwa Juliet, yerekanye ko yahamagawe ngo aze  gusuzuma umuturanyi we wagiye kwibaruka.Gusa asanga ari ngombwa ko bamujyana ku kigo nderabuzima bateze taxi ya twegerane kugirango ibageze ku bitaro Ubwo bari mu  nzira bajya mu bitaro, umugore wari uri ku bise yagaragazaga ko afite intege nke nibwo uyu muforomokazi yahise asaba umushoferi gushyira taxi hirya y’umuhanda maze bayitegura neza ,abasha kubyariramo .Uyu mubyeyi akaba yibarutse abana b’impanga abifashijwemo n’uyu muganga.

Iki gikorwa uyu muganga yakoze cyatumye afatwa nk’intwari kubera ubwitange yagaragaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Cohen
Cohen
1 year ago

Inkuru ni nziza ariko munoze ubunyamwuga uti”umuforomo witwa Juliet….”ni uwo mu kihe gihugu muyihe ntara?mugerageze gukora Inkuru yumvikana kurusha gutangaza byinshi birimo amayobera murakoze

Video; Umugabo yasobanuye ukuntu umugore we amunukira nk’agahuyu iyo barimo gutera akabariro

Birababaje: umuryango wose waguye mu mpanuka bavuye mu bukwe