Connect with us

imikino

Ibyo Paul Pogba yatangaje ku hazaza he byongeye gutera urujijo rukomeye abafana ba Manchester United.

Published

on

Paul Pogba ,umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa akaba akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United, yongeye gusubiza abafana b’iyi kipe mu rujijo rukomeye nyuma yo kugira icyo atangaza kuhazaza he muri Manchester United ndetse n’uko umubano we na Jose Mourinho utoza iyi kipe uhagaze muri iyi minsi.

Paul Pogba, umukinnyi uhenze mu mateka y’ikipe ya Manchester United aho yaguzwe miliyoni 98 z’amapawundi ubwo yavaga mu ikipe ya Juventus, amaze igihe kinini avugwaho kuba yaba ari hafi kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne.Uyu mukinnyi uheruka gufasha ikipe y’igihugu cy’ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi cy’ibihugu, akaba yatangaje ko atazi neza niba azaba akiri muri Manchester United mu mezi make ari imbere, ndetse anatangaza ko umubano we na Jose Mourinho utoza iyi kipe udahagaze neza muri iyi minsi.

Nk’uko inkuru ducyesha Daily Star ibitangaza, Pogba yagize ati:”Muri aka kanya, ahazaza hanjye haherereye muri Manchester, ndacyafite amasezerano, niho ndi gukina miri iki gihe, gusa ntawamenya ibizaba mu mezi macye ari imbere.”

Abajijwe ku bijyanye n’umubano uri hagati ye na Jose Mourinho, Pogba yakomeje agira ati:”Dufitanye umubano umutoza yagirana n’umukinnyi (umubano w’ubunyamwuga), ibyo nibyo. Gusa icyo nabizeza ni uko nzakomeza kwitanga 100%, ntitaye k’umutoza uzaba uri kuntoza, nzahora ntanga ibyajye byose kuri Manchester United. Ntabindi narenzaho”.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!