in ,

Ibyo Messi yatangaje byagaragaje ko uyu musore arusha agaciro umutoza w’ikipe ya Fc Barcelone(Impamvu)

lionel Messi

Umukinnyi Lionel Messi yatangaje amagambo atashimishije nagato abakinnyi bagenzi be ndetse yatumye n’umutoza yibaza icyo ari kumara muri iriya kipe biramushobera.

Uyu musore ubwo yaganiraga nikinyamakuru butfootballclub yagize ati“Nge mu ikipe ndishimye twatangiye champiyona neza gusa sinashimishijwe na gato nigurwa ry’umukinnyi Lucas Digne,n’umukinnyi utari ku rwego nkurwa Jordi Alba,aratuvunisha icyo azi nukugarira gusa mugihe Jordi we aturuhura kuko azamukana natwe cyane akadufasha mubusatirizi,uyu mwana atuma imikinire yacu isa nkisubira inyuma gusa wenda ntawamenya ashobora kuba aruko ataramenyera imikinire yacu ariko buriya ndizera ko nawe azagerageza kugera ku rweg nkurwabandi bose dukinana”.

Lucas Digne utashimishijwe n'amagambo Messi yamuvuzeho
Lucas Digne utashimishijwe n’amagambo Messi yamuvuzeho

Aya magambo y’uyu musore yababaje abantu benshi bitewe nuko ari kunenga umwana utaranageza imyaka 25 kandi bizwi ko ntawuvuka ngo ahite yuzura ingobyi,ibi bikaba byashyize murujijo abayobozi ndetse n’umutoza w’ino kipe bibaza impamvu messi yavuze ibintu nkabiriya bimeze nko gusenya ikipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire inkuru y’urukundo hagati y’uyu mukobwa n’uyu mukinnyi wa APR FC (amafoto)

Dore amafoto agaragaza ubwiza n’uburanga bw’umukunzi mushya wa Lil G