in

Ibyiza bya TOASTMASTERS mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba

Toastmasters ni itsinda ryashinzwe na Dr. Ralph C. Smedley ku wa 22 ukwakira 1924 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ntara ya California. Iryo tsinda rifite inshingano zo gufasha abanyeshuri KUMVA, KUVUGA, GUTEKEREZA, KWIGIRIRA ICYIZERE, UBUMENYI MU MIYOBORERE, ndetse n’ IHEREREKANYA MAKURU.

Ibinyamakuru nka Forbes nibindi byandikira muri Leta zunze z’Amerika byagiye birangira abantu mu ngeri zitandukanye  kugirang abayigana bose bazabashe kwakira ndetse no guhurwa ku ntego zao zavuzwe haruguru. Urwego rw’imitangire y’ubumenyi bwa Toastmasters bukorwa binyujijwe mu biganiro mpaka.

Imyaka itandatu ishize , Imbuto Foundation yazanye Toastmasters mu Rwanda mu rwego rwo guha urubyiruko ubumenyi butandukanye bugendanye n’intego za Toastmasters. Kurubu mu Rwanda hari amatsinda agera kuri 7 akorerera mu gihugu cyose ahari ama kaminuza atandukanye.

Mu Rwanda iri tsinda rigamije cyane cyane guhugura abanyeshuri ba kaminuza ubumenyi bwo gutegura no kuvuga imbwirwaruhame ndetse n’uburyo imiyoberere myiza itegurwa.

Buri mwaka amatsinda ya Toastmasters akorera mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba azwi ku izina rya (BOTEA) mu magambo arambuye ni  BEST OF TOASTMASTERS East Africa ategura amarushanwa mu rwego rwo kureba itsinda rihagaze neza  mu mitangire y’izi ndangagaciro n’ubu bumenyi butandukanye twagarutseho mu bika byo hejuru. Muri uyu mwaka igihugu cy’u Rwanda nicyo cyahawe umukoro wo gutegura no kwakira ayo marushwanwa nyuma yo gutsinda amarushanwa y’umwaka ushize igihugu cy’u Rwanda kigahiga ibindi bihugu byose.

Amatsinda yose agize BOTEA muri iki gikorwa azabera mu Rwanda azaturuka mu bihugu nka Etiyopia, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Burundi Sudani y’amajyepfo ndetse nibindi bihugu byatumiwe. Toastmasters irasaba abanyarwanda muri rusaange kuzakira neza aba bashyitsi bazaza barugana.

Aya marushanwa akaba azaba taliki kuva taliki ya 23-24/Kamena muri Marriott hotel-Kigali.

Ku bindi bisobanuro ababyifuza bashobora gusura urubuga rwa Twitter:@BOTEA17.

Murakaza neza

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo yuzuye imitoma Tom Close yabwiye umugore we barimo kwiyibutsa ibihe byabo bya kera

Mu mafoto reba uko Maman wa Jay Z yari yambaye aje gusanganira abana b’impanga Beyonce aherutse kubyara