Ubuzima
Iby’ingenzi wamenya kuri tungurusumu, umuti w’igitangaza ikaba inakoreshwa mu guhumuza no kuryoshya ibiryo

Tungurusumu ni umuti w’igitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane.
Tungurusumu zibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru witwa allium. Zikoreshwa mu guhumuza no kuryoshya ibiryo, si ugutanga uburyohe gusa kuko buriya ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara nyinshi; izikomoka kuri bagiteri, imiyege, kubyimbirwa, gusukura umubiri no kwica bagiteri.
Ibigize tungurusumu
Zirimo urugero ruri hejuru rwa vitamin zitandukanye n’imyunyungugu. Muri garama 100 (100g), dusangamo urugero rukenewe ku munsi rwa;
- 95% za vitamin B6
- 38% za vitamin C
- 13% z’ubutare
- 6% za selenium
- 80% za manganese
- 18% za calcium
- 22% za phosphore
- Ibonekamo kandi vitamin B1 nkeya, umuringa n’indi myunyu ngugu
Kugira ngo ubone izi ntungamubiri zuzuye, ni byiza kuzirya ari mbisi

Akamaro ku buzima
- zigabanya cholesterol mbi mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kurya tungurusumu buri munsi birinda indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima.
- zifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, kongera ubudahangarwa no guha ubushobozi umubiri bwo gusohora uburozi butandukanye buba bwinjiye mu bundi buryo.
- Niba ufite ibibazo by’ibicurane, kurumwa n’udusimba duto ugafuruta cg ugatukura, indwara zituruka ku miyege (fungal infections), guhitwa bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.
- Zirwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu zabukuru cyane cyane, nka Alzheimer cg indwara yo kwibagirwa, kubera ubushobozi zifitemo bwo kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko
- Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo. Nubwo ubushakashatsi butarabyerekana neza, gusa igaragara ko yongera umusemburo wa estrogen ku bagore, bityp amagufa akarushaho kumera neza.
Ni ubuhe buryo bwiza bwo kurya tungurusumu?
Tungurusumu zifasha umubiri cyane, ni iziriwe ari mbisi kubera ikinyabutabire, allicin, iyi irangirika iyo ihuye n’ubushyuhe nko mu gihe cyo guteka. Allicin niyo ifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri, kugabanya umvuduko udasanzwe w’amaraso, kubuza amaraso kuvura, kurwanya kanseri na mikorobe zindi.
Nyuma yo kuzitonora, ushobora kuzisekura, hanyuma ukabitereka byibuze iminota 15 mbere yo kuribwa. Kubitereka bituma allicin iboneka imeze neza kandi ku bwinshi ku mubiri
ikora neza, iyo uyiriye mu gifu nta kindi kintu kirimo.
Ibyo kwitondera
Ku bantu bafite ibibazo byo kuva cyane cg bari ku miti ituma amaraso avura, banza ubiganire na muganga wawe mbere yo kuba wazirya.
Tungurusumu ikunda gutera impumuro mbi, cg ikaba yatera ibindi bibazo ku bantu bayigiraho allergie. Mbere yo kuzirya ibi byose ugomba kubimenya.
Source: UMUTIHEALTH
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.
-
Mu Rwanda20 hours ago
Rwanda: ku myaka 20 agiye kurushingana n’umugore w’imyaka 50 |hari abamwita umukecuru|Basomanye turumirwa
-
Imyidagaduro13 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
Utuntu n'utundi17 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umubyeyi yataye ubwenge ubwo yumvaga ko umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri .
-
Mu Rwanda16 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
Imyidagaduro24 hours ago
Sadate yishimiye cyane urukundo ShaddyBoo akomeje kumwereka.
-
Mu Rwanda15 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.