Connect with us

inyigisho

Ibyibanze ushobora kumenya kumuyoboro wa interineti wa 5G uje guhindura byinshi mw’isi ya technology!

Published

on

Ngo burya koko ntabihe mubuzima bitagira abubu ariko nanone ngo haribihe bizana nibintu bitangaje kuburyo ababa batagishoboye kubikoresha muburyo buhagije basigara bavuga ko abubu batoroshye,

ibaze nawe umuntu wambere wabashaga kugenda kw’ifaraji mumyaka ya 1950 kumanura icyogihe ashobora kuba yaribwiraga ko abicyo gihe baba barateye imbere bihagije wenda kuko yabaga atarabona ibyo abubu bazifashisha bagenda birimo imodoko uyu munsi igenda ntamuyobozi (choffeur ifite), Gusa ntago uyu munsi twaje kuganira kuburyo abantu bagiye batera imbere ariko reka twibande kw’iterambere y’isi ya technology.

Ushobora gusubiza amaso mu myaka nk’icumi ishize ugasanga nubw’abantu twibwiraga ko duteye imbere ariko nkiyo ibyago isi irimo uyu munsi  bya Corona virus aho abantu bari gushishikarizwa kubaho bakorera gahunda zishoboka mungo ndetse yewe hamwe n’amanama cyangwa ibintu byabahuzaga byagabanyijwe kuburyo bukomeye ukibaza uko abantu bari bwitware muburyo bwo guhuza ibitekerezo nta technoolgy yo kuba umuntu yakora inama n’abandi bitamusabye kuva iwe cyangwa se aka abasha kuba yareba umupira uri kuri stade atiriwe arenga inzu atuyemo ibi ngirango kwaba ari uguta igihe kuko nuwari kubihingutsa bari kumusubiza ko bidashoboka ndetse bashaka bakamujyana kumusengera ko yaba akorerwamo n’abazimu,

ibyo byose uyu munsi tumaze kubimenyera kuko bisaba gusa kuba ufite interineti nziza ya (4G cg 3G) ubundi ukongeraho telephone cyangwa se computer bigezweho ukabasha kubaho ubuzima abantu bakurutaho byibuze imyaka 20 bitaga inzozi.

ariko nanoe uyu munsi hari byinshi tutabara nkaho hari ikibura kuko abenshi ntakibiirenze tubatwarigeze tubona gusa ntago intiti zijya ziruhuka zihora zzikora zitekereza ibintu abandi batigeze baha umwanya zikatuzanira ibitangaza

reka ndeke kubatindira maze mbaganirize kubintubitandukanye ndetse binatangaje umuyoboro wa interineti wa 5G uzahindura mubizima busanzwe bwabantu bakunda gukoresha ibijyanye na interinet.

kuva munyaka ya 1980 nibwo interinet yatangiye gukoreshwa ariko iyo ubu abenshi turi gukoresha izwi nka 4G yatangiye gukoreshwa bwambere kwisi murino myaka ya 2010 kugeza magingo aya niyo igikora.

5G nayo irimo kuza ubu izajya ikora kumuvuduko uruta cyane uwa 4G turimo turakoresha uyu munsi.

wenda kugirango ubashe kubyumva neza wenda nko mugihe umuntu yabaga amanura(Download) nka filme akoresheje interineti ya 4G nziza ishoboka yabaga ashobora byibuze kugendera kumuvuduko wa 300Mbs kugeza kuri 1Gb kwisegonda . uyu muvuduko nimwinshi cyane kuko icyiciro cya 3G cyo kitabashaga kuwukoresha ariko umuntu uzaba akoresha interinet ya 5G we byibuze azajya amanura ya filme kumuvudo uri hagati ya 8Gbs kugeza kuri 15Gbs kw’isegonda ubwo birumvikana ko ugiye mu mibare neza usanga uyu muvuduko wa 5G uzaba byibuze ukubye uwa 4G inshuro zikabakaba 10 zose.

uko internet ihindura umuvuduko uko iminsi iza 5G yo ni nkuwicyogajuru.

Abahanga bakomeje kw’iga kuri uyu murongo wa 5G kandi bavuga ko nkuko byatwaye igihe gikabakaba hafi imyaka 4 ngo 4G ibashe gusakara kw’isi ndetse hakaba hari ibice by’icyaro itari yabasha kugeramo neza ibi binitezwe kuri 5G gusa siyo mbogamizi yonyine kuko uyu muyoboro nawo utajya ubasha kujya muri buri telephone ibonetse kugirango ubu ube wabasha kuvugako ugize gutya ukumva uyu muyoboro wa 5G ugeze mu Rwanda dore ko ntagitangaza cyaba kirimo kuko uRwanda ruri mubihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga kuri uyu mugabane ariko nanone byagusa guhita utumiza telephone ya MOTOROLA EDGE PLUS kuko kuri ubu iri muri telephone zifite ubushobozi bwo gukoresha iyi interineti yihuta kurusha izindi zigeze zibaho kuri uyu mubumbe dutuye reka ndeke kukubwira igiciro cyayo twirinde gukura imitima ingano ya konti yawe cyangwa se ngo utangire utekereze kukugurisha ako gatelephone utunze ubu kandi ariko gatumye umenya ibyiyi 5G, sibyo gusa kuko uyu muyoboro uzajya utuma telephone cyangwa imashini ziri kuwukoresha zikoresha ingufu nyinshi bityo umuriro muri battery zabyo nawo niko uzajya ushiramo byihuse.

nibyinshi umuntu yakenera kuvuga kuri uyu muyoboro ariko reka tuzagende tubimenya gake gake dore ko nawo abahanga bakiwusobanuraho byinshi .

reka ngewe byibuze nsige nkubwiye ko nuzabona ahantu handitse 4G LTE cyangwa 5G LTE uzamenye ko bisobanuye G ivuga (generetion ) naho LTE ( Long-Term Evolution)

ubwo mukinyarwanda twavuga ko ari Icyiciro cyakane cyangwa se cya gatanu mu iterambere ryigihe kirambye singombwa ko nkwibutsa ko ari irya interineti.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!