Connect with us

Imyidagaduro

Ibyamamare nyarwanda byakanyujijeho mu gihe gito kuri ubu bikaba byarazimye

Published

on

Hari ibyamamare bitandukanye byagiye bivugwa cyane mu gihe cyabyo kuri ubu bakaba basa nk’abazimye nyamara mu gihe bavugagwa bari bazwi n’imbaga nyamwinshi y’abantu haba hano mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi. Hano twabakoreye urutonde rw’ibyamamare 5 byavuzwe cyane kuri ubu bakaba bitakivugwa cyane ndetse bamwe bakaba basa nk’abibagiranye mu mitwe y’abantu benshi hano mu Rwanda.

1. MWISENEZA JOSIANE

Izina Mwiseneza Josiane ryumvikanye bwa mbere mu marushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka ushize wa 2019. Uyu mukobwa yasakaye cyane mu mitima ndetse ajya no mu mitwe ya benshi yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze y’U Rwanda mu gihe gito ku buryo byamuviriyemo no kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2019 (Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi mu mwaka wa 2019). Kuri ubu Mwiseneza Josiane ntabwo akivugwa cyane ndetse abenshi basa nk’abamwibagiwe ugereranyije n’igihe amarushanwa ya Miss Rwanda 2019 yararimo kuba, muri kiriya gihe wasangaga ahantu hose intero n’inyikirizo ari Mwiseneza Josiane.

City Radio 88.3 FM itutse umufana ukomeye wa Mwiseneza Josiane ...

2. NSENGIYUMVA FRANÇOIS (IGISUPUSUPU)

Nsengiyumva Francois wamenyekanye ku mazina ya Igisupusupu kubera indirimbo ye yise Igisupusupu yakunzwe na benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nawe ari mu byamamare byamamaye mu gihe gito nyuma bakaza kugenda basibangana mu mitwe y’abanyarwanda ndetse n’abakunzi babo. Francois yamamaye ndetse anatangarirwa n’abantu benshi batangajwe n’uburyo atangiye gukora umuziki we ashaje si ibi gusa kandi abenshi bamumenye kubera amagambo atandukanye ari mu ndirimbo ze by’umwihariko indirimbo Igisupusupu yamwitiriwe.

3. UWASE HIRWA HONORINE (IGISABO)

Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane ku mazina ya Igisabo nawe ni umwe mu byamamare bikomeye byakanyujijeho kuri ubu izina rye rikaba ritakivugwa cyane. Honorine yamamaye bwa mbere ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 aho mu bibazo yabajijwemo uko umukobwa mwiza agomba kuba ameze maze agasubiza ati: ‘umukobwa mwiza ni uteye nk’igisabo’ guhera icyo gihe yahise ahabwa akazina ka ‘Igisabo’ kugeza nubu. Izina igisabo ryasakaye mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo maze Honorine yamamara atyo. Ibi byamuhesheje kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2017 (Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi mu mwaka wa 2017).

Uwase Hirwa Honorine agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya ...

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!