Imyidagaduro
Ibyamamare 20 byariye ku mafaranga yo kwamamariza ibigo by’itumanaho mu Rwanda

N’ubwo mu Rwanda ibijyanye no kwamamaza bitaritabirwa cyane ngo ibigo bikomeye bimenye ko bishobora kubyaza umusaruro abantu bahanzwe amaso na benshi, kugeza ubu ibigo by’itumanaho nibyo biza imbere mu guha bamwe mu bantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye akazi ko kwamamaza ibikorwa byabo.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bantu 20 b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye barimo abahanzi, abakobwa bambitswe amakamba atandukanye ya ba nyampinga ndetse n’abandi bagaragara mu bikorwa binyuranye by’imyidagaduro, bitabajwe n’ibigo by’itumanaho bya MTN Rwanda, Airtel Rwanda na Tigo Rwanda ngo babyamamarize ibikorwa hanyuma nabyo bikabishyura.
1. Butera Knowless
Butera Knowless ni umwe mu bakobwa bageze kuri byinshi muri muzika nyarwanda, dore ko amaze kwegukana ibihembo byinshi muri muzika. Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, anamaze igihe kitari gito akoreshwa n’ikompanyi ya MTN Rwanda nka Ambasaderi wayo aho akoreshwa ku byapa bitandukanye byamamaza iyi kompanyi y’itumanaho, ndetse no mu bindi bikorwa biyamamaza, aka kakaba ari akazi ahemberwa bigendanye n’amasezerano bagiranye.
2. King James
Ruhumuriza James wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka King James, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakuye umusaruro ufatika muri muzika, haba mu bitaramo yagiye ajyamo hirya no hino ku isi, mu bihembo yegukanye birimo n’icya Primus Guma Guma Super Star, ndetse no kwamamaza. Uyu musore, ni ambasaderi w’isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, nawe akaba yishyurwa n’iyi sosiyete agakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa n’ibucuruzwa byayo.
3. Sacha Kat
Gasaro Sandrine yamenyekanye nk’umuhanzikazi nyarwanda ku izina rya Sacha Kat, akaba yarahoze ari umukunzi wa Nizzo wo muri Urban Boys. Uyu muhanzikazi nawe uburanga bwe na mbere yo kwinjira muri muzika bwatumye akoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi, bituma arambagizwa na MTN Rwanda maze ahabwa akazi aho yagaragaraga ku byapa biyamamaza. Nyuma yaje gutangira muzika ku giti cye ariko nyuma yaje guterwa inda arabyara, kuva ubwo ahita ahagarika muzika burundu.
4. Ama-G The Black
Umuraperi Ama-G The Black, ni umwe mu bakora injyana ya Hip Hop bafite abakunzi batari bacye, akenshi bitewe n’ubutumwa bwumvikana mu ndirimbo ze. Uretse amafaranga akura muri muzika no mu gukanika amafirigo nk’akazi ke akora hanze ya muzika, anahembwa n’isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda imukoresha mu bikorwa byo kwamamaza ibucuruzwa na serivisi zayo.
5. Miss Mutesi Aurore
Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, Mutesi Kayibanda Aurore yabaye icyamamare nyuma ahabwa akazi ko kwamamaza ikompanyi y’itumanaho ya Airtel Rwanda yanabereye ambasaderi kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yajyaga kwiga hanze y’igihugu gukomeza amasomo ye.
6. Miss Akiwacu Colombe
Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yahawe akazi ko kwamamaza ibikorwa bya Airtel Rwanda, ndetse icyapa cya mbere yagaragayeho akaba yari kumwe na Miss Mutesi Aurore bombi basoma umuhanzi King James, gusa uburyo icyo cyapa cyakiriwe n’abantu batandukanye byatumye kidakomeza gukoreshwa cyane.
7. Miss Kundwa Doriane
Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane yahise atangira ibikorwa byo kwamamariza Airtel Rwanda, hanyuma amara umwaka wose ahembwa amadolari ya Amerika igihumbi (1000 $) buri kwezi, ni ukuvuga arenga ibihumbi magana arindwi (700.000) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
8. Christopher
Muneza Christophe, umuhanzi nyarwanda umenyerewe ku izina rya Christopher, ni ambasaderi w’ikompanyi y’itumanaho ya Tigo, akaba akoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza iyi kompanyi hanyuma nayo ikamugenera igihembo, bigendanye n’amasezerano bagiranye.
9. Dream Boys
Iri tsinda ry’abasore babiri, TMC na Platini rizwi nka Dream Boys, naryo rikorana n’ikompanyi y’itumanaho ya Tigo Rwanda, aho bakoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza iyi kompanyi ariko nabo ikaba ibahemba bigendanye n’amasezerano bagiranye bajya guhabwa aka kazi ko kubamamaza no kubahagararira nka ambasaderi.
10. Bruce Melodie
Itahiwacu Bruce umenyerewe muri muzika nyarwanda nka Bruce Melodie, nawe afitanye amasezerano na Tigo Rwanda yo kwamamaza ibikorwa byabo no kuyihagararira (ambasaderi), hanyuma nawe akaba akura amafaranga muri aka kazi, ku mushahara ahabwa bigendanye n’amasezerano bafitanye.
11. Jay Polly
Umuraperi Jay Polly watwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ya 4, nawe amaze igihe kitari gito akorana n’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho akoreshwa mu bikorwa byo kuyamamaza, hanyuma nawe akabona amafaranga ahabwa nk’igihembo cyo kubamamaza no kubahagararira nka ambasaderi.
12. Atome (Gasumuni)
Ntarindwa Diogene, umunyarwenya wamamaye ku kazi ka Atome cyangwa Gasumuni, nawe amaze igihe kitari gito agaragara ku byapa byamamaza ibikorwa by’ikompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda, uyu nawe ibi bikaba ari akazi yaherewe igihembo n’iyi kompanyi bigendanye n’amasezerano bagiranye.
13. Senderi International Hit
Umuhanzi Eric Nzaramba Senderi uzwi ku mazina ya Senderi International Hit mu mezi macye ashize nibwo amasezerano ye na Airtel Rwanda yarangiye, ariko yari amaze igihe kitari gito yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi y’itumanaho, akazi nawe yahemberwaga bigendanye n’amasezerano bari bafitanye n’ubwo kugeza ubu nta vugururwa ry’aya masezerano ryigeze ribaho.
14. Mani Martin
Maniraruta Martin; umuhanzi nyarwanda umenyerewe mu njyana ya RnB, nawe mu myaka ishize yagiye agaragara ku byapa byamamazaga serivisi n’ibikorwa by’ikompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda, ariko amasezerano yaje kurangira ntiyasubizwa ku rutonde rw’abahanzi bakorana n’iyo kompanyi.
15. Kanyombya
Kayitankore Ndjori wamamaye ku izina rya Kanyombwa, ni umwe mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda bagiye bakoreshwa n’ibigo byinshi by’ubucuruzi bikomeye ngo abyamamarize. Ikigo cy’itumananaho cya MTN Rwanda, ni kimwe mu byitabaje uyu munyarwenya ngo acyamamarize ibikorwa byacyo nacyo kimwishyure.
16. Kitoko
Umuhanzi Kitoko Bibarwa usigaye aba mu Bwongereza, nawe mu myaka ishize yakoreshejwe n’ikompanyi ya Tigo Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza internet yabo, icyo gihe ijambo “Ntabwo ndidimanga†yavugaga mu butumwa bwamamaza ibikorwa bya Tigo rikaba ryarakunze gukoreshwa cyane n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.
17. Urban Boys
Itsinda rya Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo rizwi nka Urban Boys, mu myaka ishize ryakoranye n’isosiyete y’itumanaho ya Tigo Rwanda, babamamariza ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi bwabo, nabo bakajya babishyura nk’igihembo cy’aka kazi.
18. Uncle Austin
Austin Tosh Luwano; umuhanzi nyarwanda akaba n’umunyamakuru wakoze ku maradiyo atandukanye mu Rwanda, nawe mu myaka ishize yigeze kuba ambasaderi w’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, aka nawe kakaba ari akazi ko kwamamaza yahemberwaga n’ubwo kugeza ubu atakigaragara akorana n’iyi sosiyete.
19. Nkusi Arthur
Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur, nawe kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri 2015 yari ambasaderi w’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, ariko amasezerano y’imyaka ibiri bari bafitanye akaba yararangiye nyuma yo gukoreshwa mu bikorwa byamamaza iyi sosiyete nayo ikamuhemba bijyanye n’amasezerano bari baragiranye.
20. Ciney
Umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop uzwi nka Ciney, nawe yigeze gukorana n’ikompanyi y’itumanaho ya Airtel ayamamariza ibikorwa n’ubwo bitamaze igihe kirekire, gusa nawe ari mu babashije kubona amafaranga yahembwe n’iki kigo gicururuza serivisi z’itumanaho.
Comments
0 comments
-
Imyidagaduro1 day ago
Ngaba abakobwa 10 bakomeje kuza ku mwanya wa nyuma muri Miss Rwanda 2021.
-
Imyidagaduro1 day ago
Wa mukobwa ukomeje kwanikira abandi muri Miss Rwanda burya yiga i Bwotamasimbi|Yahishuye uko yinjiye muri iri rushanwa.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yibukanye icyubahiro umunsi yambikiweho impeta y’urukundo (fiançaille) na Dj Miller
-
inyigisho1 day ago
Ngizi impamvu zishobora gutuma umusore adasohokana inkumi kandi bamaze igihe kirekire bakundana.
-
Imyidagaduro2 days ago
Miss Umulisa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yasabwe anakwa n’umugabo we (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Young Grace yagaragaye mu myambaro igaragaza umubiri we ubwo yari agiye kuvoma (amafoto)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Shimwa Guelda yakorewe ibirori by’akataraboneka ku isabukuru ye y’amavuko (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Amashusho arimo imibyinire idasanzwe y’abana ba ShaddyBoo akomeje kuvugisha abatari bake.