in

Ibyakugaragariza ko umugore wihebeye ari umuntu mubi cyane.

Umugore ubusanzwe ni we zingiro ry’umubano n’abantu urugo rwe rugira. Uko umugabo yagira ingeso nziza kose akamenya ku bana n’abantu, akamenya kuganira, gusekera abantu, gusangira nabo kose, si byo biha ikaze abagana urugo rwe. Imyitwarire y’umugore imbere y’ababagana n’imiryango ya mwembi, ni yo iha urugo rwanyu kugendwa.

Ubwiza bw’umugore burya si isura cyangwa ikimero nk’uko ububi bwe atari uko agaragara inyuma ahubwo ingeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse n’abahagenda.

1. Umugore mubi yanga gusangira ingorane n’umugabo we, ntibahuza ibitekerezo, ntabwiza umugabo we ukuri. Mubana mu byiza, ukabona ni umuntu ariko ibibi akamera nk’aho atariwe mwahoze mubana. Ni wa wundi ugusasira impenda akaga kaza akaguta mu ngarigari.

2. Umugore mubi abaho ubuzima butagira intego, aba yumva icye ari icyo umuhaye uwo munsi, ntanatekereza kugira icyo ageraho ubwe. Iyo agize icyo akora kizima yiharira inyungu. Ntamenya ibyo umugabo we akunda, n’iyo abimenye arabimwima, n’iyo abikoze abikora atishimye.

3. Iyo agahararo gashize cyangwa habonetse igihombo, umugore mubi atangira gukoresha agahimbano n’incyuro, ndetse no kwikeka. Usanga niba umugabo adafite amafaranga nk’aye atabona ko ari ayabo bose ahubwo akabimusuzugurira, akamucyurira, akaba yanamusuzuguza n’abandi. Umugore mubi ntatinya gukomeretsa umutima w’umugabo we amuca inyuma no kumwima urukundo yakabaye amuha.

4. Umugore mubi ahora ahanganye n’umugabo we. Ahora mumakosa runaka atanitaye gusaba imbabazi ahubwo akaguma ku izima kuko aba yumva ntacyo bimubwiye. Ibi bishobora gutuma umugabo yicuza icyo yamushakiye agatangira kwifuza abandi kuko aba atakimubonaho umunezero.

Binatuma umugabo atabasha kumunezeza umugore akaba yakeka ko ari amakosa y’umugabo nyamara ni uko icyo umutima wanze umubiri utagikunda. Uyu mugore ahora yitotomba, akagira amategeko adashinga ahora akandagiza abo murugo rwe akanabyirata mu ruhame.

5. Umugore mubi anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha n’ibinezeza binyuranye, kuwiba awuhisha ahandi, gukoresha ibirenze ubushobozi bw’urugo rwe n’ibindi. Umugore mubi agira ubunebwe butuma ntacyo abasha gukora bigatuma abana , umugabo we n’ababagana bicwa n’inzara. Iyo afite abana bakuru usanga aribo yahariye inshingano zose z’urugo.

6. Umugore mubi akunda gusinda kabone n’iyo umugabo we yaba atanywa inzoga. Ateza imvururu zituma abana babaho barabaye ibikange. Ntahuza gahunda n’umugabo we, abana be bariyobora bakaba imfubyi akiriho. Abera ikirumbo uwamushatse, agahinduka inshuti y’abatagira gahunda. Ikindi ni uko umugore mubi atamenya ibyo asabwa n’ibyo abuzwa. Intwaro akoresha ni ukwivumbura no kwijujuta, ahora yibutswa ibimureba, ahora ahembera amahane.

7. Umugore mubi yemera inama zose atabanje kuzigenzura. Urwe rushobora gusenywa n’iyo avuka, aramutse agendeye ku ngengabitekerezo y’umuryango w’iwabo akomokamo cyangwa inshuti ze. Bene uwo mugore, nyirabukwe na sebukwe abahindura nka bakeba be, agahora ahirimbanira guhangana na bo ngo agaragaze ko bamubangamiye.

Umubano mwiza w’abashakanye ushobora kwangizwa n’umugore wanga inama nziza z’umugabo, akagendera ku z’iwabo n’iz’inshuti mbi afite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss igisabo yasibye ya foto nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’abafana

Biteye agahinda: Yahaye umugabo icumbi amurongorera umugore amutera inda