in

Ibyagufasha kumenya uko wakwihanganira kubabazwa n’umukunzi wawe.

Mu rukundo habamo ibintu bitandukanye byaba ibyiza ariko rimwe na rimwe ngo ntazibana zidakomana amahembe.

Burya hari ubwo biba ngombwa ko uwo mukundana akurakaza akenshi hakaba ubwo iyo uba warabanje kugira ibyo wiga utaba urakaye, mbese akaba atabikoze agambiriye kukurakaza. Hari ubwo rero wumva umurakariye cyane ariko ukumva uracyamukunze, ukumva ntiwamuvaho n’ubwo yakurakaje.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyo wakora ukiga kujya wihangana mu rukundo igihe habayeho ibituma urakara kuko hatabayeho kwihanganirana urukundo ntirwajya rumara kabiri.

1. Kumenya umukunzi wawe nk’umuntu.

Niba ukundana n’umuntu, wikwifungirana mu rukundo gusa ahubwo iga imico ye ya muntu nyir’izina mbere y’uko mukundana. Banza umenye ngo akunda ibiki, ahugira ku biki, ashishikazwa n’iki, yanga iki?. Ibi bizatuma n’ujya no kubabazwa n’uko atakwitayeho kubera ibyo ahugiyemo, uzibuka ko na mbere hose wasanze aribyo akunda hanyuma wumve ko atari ukukwima agaciro.

2. Kumenya mbere ko nta muntu utagira intege nke.

Ugomba kubanza kwakira ko buri wese yagira intege nke maze ukareba uko wowe mugenzi wawe akwakira iyo byakubayeho. Si byiza gukundana n’umuntu wishyizemo ko azaba umuziranenge, ibuka ko nawe utabibasha. Ibi bigufasha ko n’iyo hagize igituma murakaranya wihangana ukamwakira ukumva ko bishoboka ko hari aho yagize intege nke nk’umuntu.

3. Kureka uwo mukundana ubwawe akakumenya.

Burya hari amakosa umuntu ashobora kugukorera kuko atakuzi neza. Emera uwo mukundana abanze akumenye kandi umuhe uburyo bwo kukumenya. Reka kwiyoberanya ube wowe ubwawe nibwo muzabasha kumenyana. Iyo mu rukundo ushatse kugira ibyo ukora wiyoberanya nibwo ushobora kubangamira uwo ukunda ukagora kwihangana kwe.

4. Emera ko muganira kandi ibyubaka.

Hari ubwo ushyamirana n’umuntu aho kuganira nawe wubaka ukaganira wamaze kwishyiramo ko ugomba gusenya. Emera guca bugufi kandi ubanze wishyire mu mwanya w’uwakosheje nibwo uzumva ko nawe iyo byakubayeho hari uburyo akwakira, hanyuma bizatuma umwihanganira wemere kuganira nawe kandi uciye bugufi. Kuganira byongera gutuma uwarakaye aseka, bifasha mu gukemura ibibazo kandi bigafasha mu kurushaho kumenyana.

5. Gutega amatwi.

Hari ukuganira n’umuntu ariko hari no kumutega amatwi. Niba uri kuganira n’umuntu ukamuburira umwanya wo kuvuga, ukicara umuvugiramo, umuzibya ntabwo uzaba umuteze amatwi. Muhe umwanya akubwire ubone n’aho uhera umenya ibyo kwihanganira.

6. Emerera uwo mukundana kuba we ku giti cye.

Niba ushaka kumenya kwihanganira uwo mukundana emera abe we ubwe umukunde uko ari umuhe inkunga aho afite intege nke. Wishaka kumuha amategeko yawe ngo agendere ho, wimubuza gukunda ibyo akunda. Ibuka ko mu guha umuntu umwanya wo kubaho nkawe bituma utamutesha umutwe bigatuma unamwihanganira igihe yahugiye mu bye.

7. Uzibuke ko mugomba guhana umwanya muri kumwe.

Ni mufate akanya muganire, mutembere kandi muze no kugira umwanya wo gutuza kugira ngo mugire ibyo mutekereza. Iyo ukunda kugirana ibihe byiza n’umukunzi wawe binaguha impamvu yo kumwihanganira igihe habaye ikibazo. Iyo wihugiraho gusa bituma umukunzi ahora yibaza icyo agufitiye kugeza ubwo ananirwa kwihanganira ibibera mu rukundo rwanyu kuko ntabihe byiza byo kuganza inabi wigeze umwubakamo.

8. Kumenya guhigama igihe hazamutse intonganya.

Niba mu rukundo rwanyu hazamutse intonganya menya gutuza, uhigame kuko ururimi ngo rwoshywa n’urundi. Uko waba wenda gushwanyuka kose kubera uburakari, wituma umuntu yisararanga ngo nawe wungemo. Iyo umuhaye umwanya agasakuza ukifata ukihangana asubiza amaso inyuma akabona ko ibyo yakoze atari byo maze akagusaba imbabazi.

9. Kumenya kuvirira

Mu rukundo hari ibyo wakundaga cyane uba ugomba kurekura bikagenda. Ni ubwo muba mukundana ndetse mugerageza kwigira umwe, ntibikuraho ko buri wese ariwe ubwe. Hari rero bimwe mu bigize wowe ubwawe urekura kugira ngo worohere cyangwa ubashe guhuza na mugenzi wawe.

Ugomba kumenya ko icyo ushaka cyose atariko kigomba gukorwa mu rukundo, binyuze mu kuganira hari ubwo usanga hakwiye kubanza icya mugenzi wawe hanyuma ukabona gukurikiraho. Numenya kuvirira bizaguha no kwihanganira buri cyose kizakorwa mu buryo udahisemo.

10. Kumenya ibyo mukunda guhuriraho

Ugomba kumenya ibyo mukunda gukorera hamwe mwese, niba ari ugutembera, niba ari ugusura abantu, niba ari ukureba umupira, ni mubikore kugira ngo mushake ibyishimo bya mwembi. Ibi bituma kwihanganirana hagati yanyu gukomera kuko muba mufata umwanya mukishimira hamwe bityo na byabintu bigusaba kwihangana iyo bikugonze ubasha kubona impamvu n’inzira zo kwihangana.

Mu rukundo ugomba kumenya ko uba ushaka ibyishimo byawe nk’awe ubwawe ariko ukanashishikazwa n’ibya wawundi mu kundana. Ni yo mpamvu ugomba kwiga kumwihanganira kugira ngo mwembi muryoherwe narwo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu mahame ukwiriye gushyira ku mutima igihe ushaka kwinjira mu rukundo rutajegajega.

Akamaro gatangaje kubira ibyuya bimarira umubiri.