in

Ibyafasha umukobwa/umugore wabenzwe kwiyibagiza agahinda yatewe.

Akenshi usanga abasore cyangwa abakobwa babenzwe bitaborohera kwiyibagiza ibihe byahise bigatuma bakomeza guhatiriza cyangwa kubyutsa intonganya hagati yabo n’abo batandukanye nyamara urukundo ruba rugihari bakabikora mu buryo bwo kwikura mu isoni nyamara akenshi biba Atari na ngombwa kuko burya urukundo ntiruhatiriza, iyo ruhari ruba ruhari, iyo rudahari nta ruba ruhari.

Twifashishije murandasi [Internet] zitandukanye zandikwaho ubushakashatsi ku rukundo tukaba twabashije kubakusanyiriza bimwe mu bintu byafasha uwabenzwe cyangwa uwabuze umukunzi we kwiyibagiza ibihe byahise agatangira urugendo rushya mu gihe bibaye ngombwa cyangwa ari byo akeneye.

1. Kurira

Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.

2. Shaka ibyo uhugiramo

Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.

3. Gusabana n’inshuti zawe

Kuba uri kumwe n’inshuti zawe zigukunda bishobora kukwibagiza mu buryo bworoshye ibyakubayeho.

4. Kwishimisha

Uretse guhugira mu kazi kawe, ushobora no guhugira nko ku gakino cyangwa akantu ukunda kagushimisha nko kwandika cyangwa gushushanya, na byo bikakwibagiza ibyakubayeho.

5. Gushyira kure amafoto ya kera

Gusiba cyangwa gushyira kure amafoto y’inshuti yawe mwakundanaga na byo ni ingenzi mu byagufasha.

6. Kwiyitaho

Mu gihe ibi bikubayeho, kugira ngo wibagirwe, gerageza kwiyitaho kandi unarya neza. Numera neza ku mubiri no mu bitekerezo byawe bizagenda neza, uzatekereza neza. Iyi na yo ni indi ntera yagufasha kwibagirwa ibyahise.

7. Ibagirwa ibya kera

Niba utandukanye n’umukunzi, ibyo ari byo byose hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni igihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza.

8. Tangira bundi bushya

Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira, ugashaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye.

Kwibagirwa ibyakubayeho biragoye cyane kuko ntibyoroshye gutekereza ku mukunzi wawe mwatandukanye ndetse n’ibihe mwagiranye. Ibyo byose rero biri hejuru bishobora kugusfasha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu bakobwa bakunzwe cyane I Kigali yahishuye ko akunda kwikinisha

Hahishuwe umubumbe ukomeye ugiye kuzaturika mu minsi iri imbere.