in

NdabikunzeNdabikunze

Ibyabaye ubwo Producer Eleeeh yatunguraga umukobwa w’umufana we (video)

Mugisha Fred Robinson wamamaye cyane ku mazina ya Eleeeeh akaba ari umwe mu ba producers ba mbere hano mu Rwanda yatunguye umufana we w’umukobwa witwa Zubeda maze amusanga iwabo. Ni mu kiganiro THE MEET UP gica kuri KC2 aho Zubeda yari yasubije muri comment ku kibazo cyari cyabajijwe avuga ko yifuza kuzahura na Eleeeeh.

Nkuko video dukesha KC2 ibigaragaza, Eleeeh yatunguye uyu mwana w’umukobwa witwa Zubeda umukunda maze ubwo yinjiraga mu rugo iwabo yasanze Zubeda arimo aravuga ukuntu amukunda ndetse anavuga ibyo amukundira aho yavuzemo ko amukundira kuba ari humble.

Mu gihe Zubeda yari atararangiza kuvuga ibyo akundira Eleeeeh, yaje gutungurwa nuko yahindukiye inyuma ye maze akabone Eleeeeh ari inyuma ye. Zubeda yahise abura aho akwirwa maze asanganira Eleeeeh aramuhobera Eleeeeh nawe amuha impano yari yamugeneye.

Mu byishimo byinshi, Zubeda yirekuye maze avuga ibyo yakundiye Eleeeeh avuga ko yamukundiye kuba ari humble ndetse no kuba akunda akazi akora ndetse bikaba ari nabyo byatumye atera imbere ku myaka ye mike afite.

Zubeda kandi yerekanye umupira wo kwambara afite uriho ifoto ya Eleeeeh aho yavuze ko yahisemo gushyirishaho ifoto ya Eleeeeh ku mupira we kubera ko amukunda.

Producer Eleeeeh nawe yahawe umwanya wo kugira ibyo abwira Zubeda maze aramushimira cyane ndetse anamwifuriza umwaka mushya muhire wa 2022.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Kigali Channel 2 (@kc2_online)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho Rayon Sport yemeje ko yatandukanye na Youcef Rharb na mugenzi we

Inkumi yasebeje umusore wari ugiye kuyiterera ivi imukorera ibidasanzwe(Video)