in

Ibyabaye ubwo Nel Ngabo yatunguraga umufana we w’umukobwa umukunda birenze (video)

Umuhanzi Nel Ngabo yatunguye umwana w’umukobwa witwa Jessica w’imyaka 14 y’amavuko umukunda nyuma yo guhura nawe ndetse anamuha impano. Nkuko amashusho dukesha KC2 abigaragaza, Jessica yari yabanje kuganira n’umunyamakuru wa KC2 aho yamubwiraga muri rusange ibyo akundira Nel Ngabo aho yavuze ko Nel Ngabo atandukanye n’abandi bahanzi kuko aririmba ukwe.

Jessica yakomeje avuga ko indirimbo ya Nel Ngabo akunda cyane kurusha izindi ari Byakoroha. Akirimo gusobanura icyo akundira indirimbo Byakoroha, Jessica yahise abona Nel Ngabo atungutse aho bari bicaye maze akimukubita amaso yifata mu maso nyuma ahita ahaguruka ajya kumugwamo.

Jessica yishimiye cyane guhura na Nel Ngabo ndetse aranirekura amubaza ibibazo bitandukanye. Bimwe mu bibazo Jessica yabajije Nel Ngabo harimo icyo kuba afite umukunzi aho Nel Ngabo yasubije ko nta mukunzi afite ubu. Nel Ngabo kandi yabajijwe imyaka ye avuga ko afite imyaka 24 y’amavuko.

Jessica na Nel Ngabo bafatanyije kuririmba indirimbo zirimo Byakoroha na Nzagukunda. Mu gusoza, Nel Ngabo yakurikiye (follow back) Jessica kuri instagram maze Jessica asoza ikiganiro amubwira Ijambo I Love you na Nel Ngabo aramusubiza agira ati « I Love you too and I appreciate ».

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Amugwamo😝
0788852453

Amagambo Miss Pamella Uwicyeza yabwiye Miss Mwiseneza Josiane yamukoze ku mutima

Asinah yashyize hanze video arimo gutwerkinga