Imyidagaduro
Iby’abakundana bihinduka umunsi ku wundi! Diamond na Tanasha bashyize ku ruhande ikibatanya bisunga ikibahuza

Ku nyungu z’umwana w’umuhungu babyaranye, Tanasha Donna n’umuhanzi Diamonds Platnumz bashyize ku ruhande uburakari umwe afitiye undi batangira gutegura ejo hazaza ha Naseeb Jr.
Mu Kwakira 2019 ni bwo Diamond na Tanasha bari bamaze igihe bakundana bibarutse umwana w’umuhungu, abantu bari bazi ko bazanabana ariko baje gutungurwa n’uko baje gutandukana.
Muri Werurwe 2020, baje gutandukana ndetse Tanasha yumvikana mu bitangazamakuru avuga amagambo akomeye kuri Diamond, avuga ko yamuhemukiye, ari umuhehesi n’ibindi.
Nk’uko uyu mukobwa yabitangarije Radio Citizens yo muri Kenya, yavuze ko ubu hagati ye na se w’umwana we nta kibazo gihari, bakaba barahisemo gushyira uburakari ku ruhande ku bw’inyungu z’umwana wa bo.
Yagize ati“njye na papa w’umuhungu wanjye tumeze neza, turavugana ntabwo tukiri abanzi , tumeze neza, turavugana ku bw’umuhungu wacu, ndamwubaha cyane.”
Muri Mata 2020, Tanasha yatangaje ko atifuza ko umwana we yakura adafite se, akaba ari na yo mpamvu yagerageje kurwana ku mubano we na Diamond ariko bikarangira byanze kuko Diamond we yasaga n’aho atabyitayeho.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Agahinda k’Umunyamakuru ukunzwe muri RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma (VIDEO)
-
Imyidagaduro23 hours ago
Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO)
-
Hanze23 hours ago
Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?
-
Inkuru rusange20 hours ago
Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n’umusore w’umukire arusha imyaka.
-
inyigisho17 hours ago
Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.
-
Izindi nkuru11 hours ago
Imyambarire ya Michelle Obama itunguye abantu(AMAFOTO+Video)
-
Imyidagaduro10 hours ago
Miss Mutesi Jolly yakoresheje amagambo yuzuye ibyishimo byinshi ashimira umusore wamubwiye ko amukunda
-
Inkuru rusange21 hours ago
Dore uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa 2 wa guma mu rugo (AMAFOTO)