Connect with us

Featured

Ibiteye ubwoba kuri 5G, umuyoboro wa internet witezweho guhindura ubuzima bwa muntu

Umunsi ku wundi, ikoranabuhanga rikomeje guhindura ubuzima bw’abatuye Isi, ndetse ubu umuyoboro wa internet yihuta ya 5G niwo uhanzwe amaso nk’ugiye kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abantu.

Ni umuyoboro ugereranywa nk’intambwe nshya ndetse na none nk’itafari rizaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk’aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo n’ibindi bizwi nka Internet of Things.

Ni byinshi, ariko wakwibaza impamvu abantu muri iki gihe bashishikariye 5G! Ni iki cyayo cyiza gitandukanye n’ibisanzwe cyangwa se ni ibiki izahindura mu buzima bwa muntu?

Mu Kinyarwanda cyoroshye, 5G wayisobanura nk’icyiciro cya gatanu cy’ikoranabuhanga ryihutisha amakuru kurusha ibisanzwe. Gusa iyo tuvuze kwihuta bisobanurwa kwinshi. Nko muri Amerika, sosiyete y’itumanaho ya Verizon iherutse gukora igerageza kuri 5G, isanga ishobora kwihuta nk’igihe umuntu amanura ibintu (download), akabona gigabits 1.0 ku isegonda (1.0 Gbps).

Ni ukuvuga ngo ni nk’inshuro ziri hagati y’icumi na 100 z’umuvuduko usanzwe, ndetse ni umuvuduko mwinshi utanabona no ku miyoboro ya fibre optique, bisobanuye ko uyifashishije ushobora kumanura kuri internet ibintu amagana ku muvuduko wo hejuru.

Ntabwo ari umuvuduko gusa. Niba uri kuri internet ugakanda ku kintu runaka ugiye gusoma, hari umwanya bifata kugira ngo rwa rupapuro wakanzeho rufunguke (mu cyongereza bizwi nka Latency). Ubusanzwe bishobora kumara milliseconde 20 [mu isegonda rimwe harimo milliseconde 1000) kugira ngo rwa rupapuro rufunguke, ariko kuri 5G ni munsi ya milliseconde imwe. Bifate nk’aho ari nk’igihe bitwara kugira ngo telefoni yawe itere umurabyo mu gihe uri gufotora.

Ikindi cyiza cyayo ni uko yo ifite ubushobozi bwo kuba wacomekaho ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga kurusha ibyo washyira kuri internet isanzwe, ukayifashisha mu rugo wenda ucometseho firigo yawe ikaza kuguha amakuru ko ibintu birimo harimo ibyakonje cyane cyangwa se ibigiye kubora n’ibindi.

Wumvise ibyo ikora, uhita wibaza ku giciro cyayo. Ubu mu Rwanda ntabwo ihari wenda ku buryo twarebera ku bintu byo hafi yacu, ariko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, sosiyete z’itumanaho ziri kwishyuza nibura amadolari 10 yiyongera ku yari asanzwe yishyurwa n’umuntu ku kwezi; uru ni urugero rwa Verizon.

Kugira ngo ukoreshe 5G bisaba ko uba ufite igikoresho kiyakira, ntabwo ari ikibonetse cyose. Urugero nka telefoni, nyinshi ziri gusohoka zigezweho zakira 5G, kimwe n’uko hamaze iminsi hasohoka izakira 4G. Umwaka ushize Sumsung yashyize ku isoko Samsung Galaxy S10 ishobora kwakira 5G.

Samsung Galaxy S10 5G pictures, official photos

Samsung Galaxy S10 yakira internet ya 5G

Ikindi ni uko telefoni nyinshi zashyizwe ku isoko mu ntangiriro z’umwaka ushize usanga zikoresha ikoranabuhanga rizifasha kwakira no gutanga amakuru ryakozwe na Qualcomm, [Snapdragon X50], rizibashisha no kwakira 5G.

Uyu mwaka byitezwe ko hazashyirwa ku isoko telefoni nyinshi zakira 5G kurusha ushize.

Does 5G Internet Cause More Health Problems? What You Need To Know ...

 

SRC: IGIHE

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome
Advertisement
Click to comment
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Featured

Lionel Messi na Cristiano batanze ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Maradona.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahaye icyubahiro Diego Maradona nyuma y’uko bitangajwe ko uyu munyabigwi muri Ruhago yitabye Imana azize indwara y’umutima kuri uyu wa gatatu.

Intwari ya Arijantine mu gikombe cyisi cyo mu 1986, Maradona ari mu bantu batazibagirana bazamuye umupira w’amaguru muri iki kinyejana.

Messi akaba yarakiniye Argentina ubwo Maradona yari kapiteni w’iyi kipe ndetse bakaza gutwara igikombe cyisi cya 2010 yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo.

Abinyujije kuri Instagram Messi yagize ati”Umunsi ubabaje cyane ku Banya Argentine bose ndetse no ku mupira w’amaguru.Aradusize ariko ntagenda, kuko Diego ahoraho.”

Yakomeje agira ati: “Ndakomeza ibihe byiza byose nabanye na we kandi nifuzaga kuboneraho umwanya wo kwihanganisha umuryango we wose n’incuti. RIP. ”

Cristiano Ronaldo, ufatanije na Messi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’imikino muri iki gihe, na we yatanze icyubahiro ku giti cye.Uyu mukinnyi wa Juventus na Porutugali yanditse ku rubuga rwa Instagram nawe yagize ati: “Uyu munsi nasezeye ku nshuti kandi isi isezera ku buhanga budashira.“Umwe mu beza kuruta abandi bose.Igenda vuba cyane ariko igasiga umurage utagira umupaka nubusa bitazigera byuzura. RIP. Ntuzigera wibagirana. ”

 

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Featured

Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti

Musanze FC yaraye inganyije na Police FC 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ‘Ubworoherane’ mu karere ka Musanze. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 04, Ukuboza, 2020. Police yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku wa Kabiri […]

The post Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti first appeared on UMUSEKE.

Musanze FC yaraye inganyije na Police FC 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ‘Ubworoherane’ mu karere ka Musanze. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 04, Ukuboza, 2020. Police yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku wa Kabiri
The post Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti first appeared on UMUSEKE.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Featured

(AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2

Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzantangira tariki ya 04 Ukuboza 2020. Rayon Sports yakinaga umukino wa kabiri, nyuma yo gukina na Alpa yo mu kiciro cya kabiri, umukino warangiye itsinze […]

The post (AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2 first appeared on UMUSEKE.

Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzantangira tariki ya 04 Ukuboza 2020. Rayon Sports yakinaga umukino wa kabiri, nyuma yo gukina na Alpa yo mu kiciro cya kabiri, umukino warangiye itsinze
The post (AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2 first appeared on UMUSEKE.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Featured

Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye

Ikirangirire mu mupira w’amaguru, umunya-Argentine, Diego Maradona yapfuye afite imyaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro. Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Argentine, Diego Maradona yazize umutima nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri asezerwe kwa muganga. Ibi kandi byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Argentine mu itangazo ryashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, rivuga […]

The post Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye first appeared on UMUSEKE.

Ikirangirire mu mupira w’amaguru, umunya-Argentine, Diego Maradona yapfuye afite imyaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro. Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Argentine, Diego Maradona yazize umutima nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri asezerwe kwa muganga. Ibi kandi byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Argentine mu itangazo ryashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, rivuga
The post Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye first appeared on UMUSEKE.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Featured

Rihanna yahungabanije imbuga nkoranyambaga zose nyuma yo kugaragara muri Black Panther 2(AMAFOTO)

Rihanna yateje impaka ndende hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amafoto yashyizwe hanze agaragaza ko ari mu bakinnyi bakomeye bazagaragara muri filime ya BLACK PANTHER II.

Rihanna ku rutonde rw’abazakina muri Black Panther 2

Ni filime ikomeye cyane kandi itegerejwe nabatari bake ,nyuma y’igice cyayo cya mbere cyasohotse muri 2018.Byitezwe ko iyi Black panther 2 izasohoka muri 2022.Rihanna rero kuba ashobora kuzagaragara muri iyi filime bikaba byatangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter ndetse banabyibazaho cyane.

Benshi babyibajijeho cyane.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

error: Content is protected !!
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
%d bloggers like this: