in

Ibitangaje wamenya ku ndwara yo kunuka igikara n’uburyo wayirwanya

Kunuka igikara cg igikara bivugwa mu gihe umuntu ahorana icyuya kinuka, ndetse ukaba wacyeka ko atajya akaraba.

Uku kunuka icyuya iyo bifatiwe ingamba hakiri kare birashira kuko ahanini bitangira kumvikana mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu. Ni ukuvuga ahanini hagati y’imyaka 14 na 16 ku bakobwa na 15 kugeza 17 ku bahungu.

Nanone bikunda kuba ku bantu babyibushye cyane, abafite indwara nka diyabete, abakunda kurya ibirunze cyane (birimo ibirungo buri gihe).

Kubira ibyuya byo ubwabyo si ikibazo kuko icyuya nta mpumuro ubusanzwe kigira. Gusa kuko ku mubiri wacu habaho mikorobi zo mu bwoko bwa bagiteri, izo zihuye na cya cyuya, zigihinduramo aside zinyuranye bityo umwuka wazo ukaba ariwo wumvikana.

Abantu bakunze gututubikana cyane nabo bashobora kunuka igikara gusa ubwinshi bw’umunyu uba muri icyo cyuya ntiwemerera bagiteri gushwanyaguza poroteyine zirimo. Kuba banuka byaterwa n’igihe babiriye icyuya n’imvubura zagikoze.

None kunuka igikara biterwa n’iki ?

Nkuko tumaze kubibona, icyuya kigira impumuro idasanzwe ni icyo mu kwaha no mu myanya ndangagitsina. Icyo cyuya rero kunuka kwacyo biterwa nuko hakunze gututubikana, bityo cya cyuya ntikibashe gutumuka ngo kigende, maze uko kihatinda kigakomeza guhura na za bagiteri. Uko izo bagiteri zikura, zibyara zinashwanyaguza za poroteyine zo mu cyuya, niko harekurwa umwuka, uko utinda ukanuka.

Gusa byumvikane neza, kunuka igikara ntibivuze ko utajya woga, ahubwo ni uko bagiteri zo mu mubiri wawe ziba zishwanyaguza vuba poroteyine zo mu cyuya, uko bitinda kikanuka. Ariko nundi wese aramutse atinze koga, icyuya cye kiranuka.

Ni gute nahangana na byo ?

Kugirango ukire kunuka igikara hari byinshi usabwa kwitaho no kwitwararika, kandi ukabikora uhozaho kuko ntacyo wakora ngo za bagiteri uzikure mu mubiri wawe burundu.

Irinde ibirungo byinshi.

Ibirungo nka tungurusumu, urusenda, poivron, bimwe tugura nka kawomera, simba mbili, asante, n’ibindi bitera bamwe kugira icyuya bihumuramo. Ubushakashatsi bukiri gukorwa bwerekana ko no kurya inyama zitukura biri mu byongera ibyago byo kunuka igikara. Inzoga n’ikawa kimwe n’ibindi byose bikabura umubiri, wabigabanya.

Buri munsi jya woga amazi ashyushye.

Byibuze woge rimwe ku munsi, nibigukundira unarenzeho woge 2 cyangwa 3. Koga amazi ashyushye bizagufasha kugabanya umubare wa bagiteri zo ku ruhu rwawe. Gusa niba hashyushye inshuro woga ku munsi usabwa kuzongera kuko iyo ikirere gishyushye kubira ibyuya biriyongera. Nyuma yo koga wihanagure neza wumuke kandi wirinde kwisiga amavuta atera gututubikana nk’ayarimo cocoa butter.

Jya uhora wogoshe ubucakwaha n’insya.

Uko biba byinshi niko icyuya giheramo, ndetse na bagiteri zikororoka ku bwinshi.Byibuze buri rimwe mu cyumweru jya wisura.

 Isabune.

Niba wumva utangiye kubira ibyuya hita ushaka uko byibuze woga mu kwaha ukoresheje amazi meza n’isabune zagenewe kwica bagiteri (antiseptic). Izo sabune wazibona haba mu isoko cyangwa farumasi.

Hindura imyambarire.

Imyenda myiza kuri wowe ni ituma umubiri ubasha guhumeka, akayaga kakinjira. Iyo ni iyikoze muri cotton, silk na wool. Ibuka kandi kutambara imyenda ikwegereye cyane kimwe n’iyigutera gututubikana.

deodorant.

Ndacyeka buri wese azi gutandukanya deodorant na parfum. Niba utari ubizi, deodorant ikuraho cyangwa ikagabanya impumuro y’ikintu. Naho parfum yo ntacyo ihindura ku cyuya cyawe, ahubwo iyo ufite impumuro runaka nayo yongeraho akayo. Mu cyumba cy’abageni haterwa parfum, mu cyumba cy’umubyeyi ushobora kuyiteramo, ariko ku murambo uzateraho deodorant. Deodorant rero niyo yemerewe abanuka igikara, kandi iterwa mu kwaha. Parfum yo akenshi iba ihumura nk’indabo runaka, izo yakuwemo. Yiterwa n’abadafite ikibazo cy’ibyuya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore witwaje abana yahagaritse ubukwe bw’umugabo we mu rusengero(video)

Ibyo umwirabura yaboneye mu Bwongereza byamukuye umutima