in

Ibiro bigera kuri 16 by’urumogi nibyo byafashwe,umwe yasimbutse imodoka ariruka aracika

Ibiro bigera kuri 16 by’urumogi nibyo byafashwe,umwe yasimbutse imodoka ariruka aracika.

Imodoka itwara abagenzi yaturukaga i Mahoko yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, yahagaritswe na Polisi ngo iyisake kuko yari imaze kwakira amakuru ko harimo urumogi, umwe mu bagenzi bari bayirimo ahita ayivamo ariruka, hafatirwamo ibilo 16 by’urumogi n’abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Aba bantu batatu ndetse n’uru rumogi, byafashwe ku ya 19 Ugushyingo 2022, n’ishami rya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Abafashwe, harimo ufite imyaka 57, uwa 51 ndetse n’undi w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe, mu Murenge wa Nyakiliba, Aba bantu batatu bafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yari iturutse i Mahoko yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Kinyoni witabye Imana, bamwe mu bahanzi bari inshuti ye nabo bari baje kumusezeraho(videwo)

Theo Bosebabireba nyuma yo guharabikwa ko yavuye mu gakiza yahimbiye indirimbo abamuvuze bose abita inkorabusa(videwo)