Ibiri kuvugwa ku mafoto ya Miss Grace Bahati na K8 Kavuyo bagaragaye bari kumwe mu bukwe bwa Meddy

Miss Grace Bahati wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2009 na William Muhire uzwi ku izina rya K8 Kavuyo ni bamwe mu byamamare batashye ubukwe bwa Meddy na Mimi bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 22 Gicurasi 2021. Ni mu gihe aba bombi bari bamaze igihe kinini baratandukanye dore ndetse ko na Miss Grace Bahati kuri ubu afite undi musore bari kumwe mu rukundo. Nkuko amafoto yagiye hanze abigaragaza, Miss Grace Bahati na Kavuyo barishimanye cyane dore ko banarebanaga indoro nziza igaragaza ko hari akanunu k’urukundo aba bombi bagifitanye.

K8 Kavuyo yongerera Miss Grace Bahati
K8 Kavuyo areba Miss Grace Bahati akana ko mu jisho
K8 Kavuyo na Miss Grace Bahati bari bishimanye

Nkuko aya mafoto yagiye hanze abigaragaza, aba bombi bari bafitanye akanyamuneza kagaragarira buri wese. Benshi mu babonye aya mafoto banenze cyane umuntu waba yarahisemo kubicaza begeranye ndetse akanabafotora bari kumwe dore ko kuri ubu Miss Grace Bahati afite undi mukunzi nyuma yuko atandukanye na K8 Kavuyo. Nubwo Miss Grace na K8 Kavuyo ariko bafitanye umwana umwe witwa Ethan.

Miss Grace Bahati na William Muhire uzwi nka K8 Kavuyo
Miss Grace Bahati ari kumwe na Ethan

Miss Grace Bahati n’umukunzi we mushya

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Amasaha meza yo gutera inda umugore wawe

Menya impamvu Miss Vanessa yiyanditseho tatouage ya Zaburi ya 35 hejuru y’ibere ry’ibumoso