in

Ibintu ushobora kuba utaramenye ku mukunzi mushya wa Harmonize, ufite inkumi y’imyaka 18 y’amavuko.

Kuri ubu umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Harmonize ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya, witwa Kajala Masanja.Uyu mugore akaba afite umwana w’umukobwa uri mu kigero cyimyaka 18 .Ikindi arusha Harmonize imyaka 8 yose.

Kajala Masanja uzwi nka Kajala Frida ni we uri mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi kabuhariwe Harmonize akaba ariwe uyu musore yasimbuje umunyamideli Sarah Michelotti baherutse gutandukana.

Ubusanzwe Kajala Masanja wamenyekanye nka Kajala Frida yavutse ku itariki 2/01 mu 1983 avukira muri Tanzania. Afite imyaka 38 y’amavuko. Yakuze akunda gukina filime ndetse anakabya inzozi ze arizo kuba umukinnyi wa filime ukomeye.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo Kajala Masanja yakinnye filime ye ya mbere yitwa Basilisa, nyuma muri 2012 yakinnye muyitwa Kijiji Cha Tambua Haki yahuriyemo na nyakwigendera Steven Kanumba. Iyi filme akaba ariyo yatumye amenyekana cyane.

Kajala Masanja nyuma yo gukinana filme na Steven Kanumba yakomeje kugaragaza ko uyu mwuga awushoboye maze akina mu yindi yitwa Jeraha la Moyo nayo ituma yongera kwigarurira imitima ya benshi bakunda filime.

Ugukina filime kwa Kajala Masanja kwamuhesheshe n’ibihembo bikomeye birimo icyitwa East Africa Television Awards (EATV). ibi byakomeje kumugira igikomerezwa mu gihugu cya Tanzania.

Kajala Masanja akaba yarakundanye cyera n’umwe mu batunganya umuziki witwa P Funk Majani ndetse baza kubyarana umwana w’umukobwa witwa Paula. Kajala amaze gutandukana na P Funk yahise ajya mu rukundo n’umukire witwa Faraji Chambo baza no gukora ubukwe gusa ntibyateye kabiri barashwana.

Mu minsi micye ishize ni bwo amakuru y’uko aba bombi bakundana yamenyekanye ubwo Harmonize yamurikaga umukunzi we mushya abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzi ukomeye muri Africa y’uburasirazuba (East Africa) Harmonize akoresheje Instragram ye yashyizeho amafoto ari kumwe n’ikizungerezi gikina filime Kajala Masanja, anandikaho amagambo meza y’urukundo ndetse amusezeranya kuzamubera umwizerwa.

Kajala nawe ntiyatinze maze akoresha urukuta rwa Instagram ye yerekana amafoto ari kumwe na Harmonize anayakurikiza umutoma agaragariza ibyishimo n’ubwuzu afitiye Harmonize.

Ibi bikimara kujya hanze byatunguye benshi cyane kuko ntibari babizi ko aba bombi bari mu rukundo. Ikindi gisa nk’icyatunguye abantu ni ikinyuranyo cy’imyaka aba bombi barushanya dore ko Harmonize afite imyaka 30 naho Kajala Masanja afite imyaka 38 ndetse akaba afite n’umwana w’umukobwa Paulo ufite imyaka 18 y’amavuko.

Harmonize akaba yagaragaje uyu mukunzi we nyuma y’igihe amaze gushwana na Sarah Michelotti ukomoka muri Italy batandukanye nabi nyuma y’uko uyu muhanzi yahoraga amuca inyuma.

Amafoto ya Kajala Masanja n’umukobwa we w’imfura uherutse kugarukwaho cyane nyuma yo kugaragara asomana n’umuhanzi Rayvanny:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Griezmann na Pique batukaniye mu kibuga, ibitutsi biteye isoni ubwo batsindwaga na PSG

Imodoka ya Sugira Ernest ifashwe n’inkongi y’umuriro,irashya irakongoka.