in

Ibintu ukwiye kwirinda gukora ukimara kurya.

Ibyo urya bigira akamaro gakomeye ku buzima bwawe muri rusange, kuko nibyo bifasha umubiri gukomeza gukora no kugutunga.

Ibyo ukora nyuma yo kurya, bigira uruhare mu kwinjiza intungamubiri, umubiri ukoresha. Niyo mpamvu ari ngombwa kumenya ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya mu rwego rwo kwirinda ibyakubuza kugira ubuzima bwiza.

Ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya

1.Irinde koga nyuma yo kurya

Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n’amaraso aba atembera mu bice by’urwungano ngogozi.

Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by’inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.

Ugomba gutegereza byibuze iminota 30 nyuma yo kurya, ukabona koga.

2.Irinde kunywa icyayi gishyushye

Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia)

3.Gukora sport

Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry’ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze sport ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw’aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.

Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

4.Kuryama ukimara kurya

Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi.

Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

5.Kwirinda kunywa amazi akonje

Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cg se icagagurwa ry’ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n’uturemangingo dutandukanye.

Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y’akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

6.Kunywa itabi

Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n’umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

7.Kurya imbuto ukimara kurya

Bimenyerewe mu mico itandukanye, ko barya imbuto bakimara kurya. Nyamara nubwo bikorwa na benshi, ntibikuraho ko ari ikosa. Imbuto zikenera enzymes (ibi ni ibinyabutabire byitabazwa mu igogorwa) zazo zihariye, iyo uziriye ukimara kurya, bitera igifu kutabasha gukamura neza intungamubiri mubyo uba wariye.

Ni byiza kurya imbuto igihe mu gifu nta kindi kintu kirimo, nibwo intungamubiri zinjira neza.

SRC: RWANDAMAGAZINE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhitira Félicien azakina Bulgaria Varna Marathon mu mpera z’iki Cyumweru

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatunguye abatari bake kubera ibyo yavuze ku muhungu wa Messi.