in ,

Ibintu Mesut Ozil yasize akoze mu gikombe cy’isi bishobora kumukorera ishyano

Nyuma yo gusezerwa bitunguranye kw’ikipe y’ubudage mu gikombe cy’isi 2018, abakinnyi bayo bakomeye barimo Mesut Ozil bakomeje kugenda bashyirwa mu majwi ko aribo ntandaro yabyo, aho abafana benshi bakomeje kugenda babereka ko babatengushye ku buryo bukomeye.

Ozil arimo atukana n’abafana b’abadage

Uyu musore ukinira ikipe ya Arsenal (Mesut Ozil) we rero akaba atarishimiye uburyo abafana bagiye bamutuka nyuma y’umukino watsinzwemo na Korea ibitego 2 ku busa ku buryo byagezaho agashaka kujya guhura nabo bafana ngo barwane.

Iyi myitwarire ya Ozil rero ikaba itanejeje nabusa abafana b’ikipe y’Ubudage ndetse n’abayobozi bayo doreko byabaye ngombwa ko umwe mu bayobozi bari baherekeje ikipe y’ubudage atabara ngo hataba intambara haagti ya Ozil n’abakinnyi. Ibi rero bikaba bishobora kuzatuma Ozil ahanwa by’intangarugero.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abadage mu marira nyuma yo gukozwa isoni mu gikombe cy’isi (+video)

Kane – IGISOBANURO