in ,

Ibintu Cristiano Ronaldo yatangaje kuri Lionel messi byatangaje kandi bitungura benshi

cr7 and messi

Hashize igihe kigeze kitari gito mu mupira w’amaguru hibazwa umukinnyi ukomeye hagati ya Cristiano Ronaldo w’umunya Porutigali na Lionel Messi w’umunya argentina gusa kuri ubu umunya argentina aza imbere bitewe n’ibihembo bitanu bya Ballon d’or afite akaba arusha mukeba we imipira ibiri ya zahabu,ndetse benshi mu bakurikirana ubuzima bwabo bavuga ko aba basore bahanganye cyane bikomeye kuburyo no kuvugana kwabo kuba ari guke.

cr7 and messi
cr7 and messi

Gusa kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru le10sport.com aremeza ko aba basore ari incuti mu buzima busanzwe nkuko Cristiano yabitangarije ikinyamakuru Coach Magazine ubwo yaganiraga nacyo ku munsi w’ejo.

Mu magambo ye uyu musore yagize ati:“Un adversaire que j’admire le plus ? Il y a un très grand respect mutuel avec Lionel Messi. Les médias aiment dire qu’il y a une grande rivalité alors qu’il n’y en a pas. Ce n’est pas si nous étions de bons amis, mais il y a un respect mutuel des deux côtés”.

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Umuntu duhanganye nkunda cyane?hagati yange na Lionel Messi harimo ubwubahane buhoraho,ibitangazamakuru bikunda kuvuga ko nge nawe turi abakeba bakomeye,kandi mu by’ukuri turi inshuti,sincatse kumvikanisha ko turi inshuti magara gusa nge nawe turubahana cyane”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Irebere amahano yabereye i Manchester nyuma y’umukino wabaye ku mugoroba washize

BIRAGAYITSE : Umunyarwandakazi ukunzwe cyane yagaragaye yikora ahadakorwa (AMAFOTO+VIDEO)