in

Ibintu byoroshye cyane abashakanye bashobora gukora bigatuma urukundo rwabo rwiyongera kandi rukabaryohera.

Bamwe biterwa n’ubumenyi buke mu rukundo, abandi bigaterwa n’impamvu zinyuranye tutarondora ngo turangize. Ariko n’ubwo ntaho bukikera, tugiye kurebera hamwe ibikorwa 6 bidahenze byafasha abashakanye gukomeza umubano wabo :

1.Gusengera hamwe

Wabyemera cyangwa se ukabihakana kubaka urugo biragoye. Bisaba kwihangana, kumenya kwicisha bugufi, ..Imana itabigufashijemo , wowe n’umufasha wawe byabagora kugira umubano mwiza uzira amakemwa. Gusenga ni inzira ifasha umuntu kwegerana n’ Imana. Mufate umwanya musengere hamwe n’umuryango(hamwe n’abana n’abandi mubana mu muryango wanyu).

Ni byiza gutoza abana gukura bubaha, banaramya Imana. Zirikana ko ibyo umwana abona mu rugo ariko azubaka urwe. Niba ubana neza n’umugabo cyangwa umugore wawe, na we niko azafata umufasha we.

Isengesho ryihariye ari naryo ngingo ya kabiri ni iryawe n’umugabo cyangwa umugore wawe. Nubwo muba mwasengeye hamwe n’abandi, namwe mugomba kugira isengesho ryihariye. Mukiherera mu cyumba cyanyu mukaragiza Nyagasani urugo rwanyu, mukamusaba kubaha imbaraga zo kubafasha kubaka urugo rukomeye ruhorana umunezero, kwihanganirana, kubabarirana igihe habaye ukutumvikana, kubahana…

2.Kujyana mu bwogero buri gihe

Iki ni igikorwa cyoroshye ariko gihatse byinshi. Niba mwese mubyuka mujya kukazi, mufate umwanya mujyane mu bwogero. Ni igihe cyiza muba mubonye cyo kwisanzuranaho, kuganira ku rugo rwanyu:Ibigenda, ibitagenda, gahunda y’umunsi,..

Niyo mwaba mwarakaranyije(kuko ntibyabura ku bantu babana), bibafasha kwiyunga no kubona uko musabana imbabazi. Bikabarinda kujyana umushiha mu kazi kanyu ka buri munsi , rimwe na rimwe mukawutura n’abo mukorana bitari ngombwa.

Uretse kwisanzuranaho , binabafasha kuba inshuti kurushaho. Nk’abashakanye muzagerageze iki gikorwa , muzishimira ingaruka nziza bizazana mu rugo rwanyu.

3.Gusohokana

Iki gikorwa nta musore n’inkumi bashakana bataragikoze. Nyamara hari ababiheruka mu bukumi n’ubusore bwabo. Bagera mu rugo bikaba hobe ibyansize. Nyamara siko bigomba kugenda. Mu mafaranga menshi cyangwa make ukorera, byaba byiza ugennye n’ayo muzakoresha mwasohokanye na madamu-bwana.

Mbere mwasohokana utazi ko azakubera umugabo-umugore ariko ubu byararangiye. Kuba mwarubatse urugo ntibisobanuye ko warekeye aho gutereta umugore wawe no kumukorera ibimunyura. Kuba yarabaye umugabo wawe ntibikuraho ko ugomba gukomeza kumukundwakaza. Mufate igihe musohoke ,mujye ahantu hatuje nkuko mwabikoraga kera. Muganire mwisanzuye.

4.Gukorana siporo

Siporo ifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakora siporo yo kwiruka batajya bahura n’ikibazo cyo kwishakisha mu buriri bakibura(Ikibazo cyo kugira ubushake buke). Uretse ibyo kandi ku bagore nabo ibagirira akamaro kanini cyane. Kugira umubiri w’ibicece nta mugore ubyifuza. Gukora siporo kandi binafasha umugore na we kwitwara neza mu gitanda.

Iyo rero mufashe akanya mukayikorana, nabyo ni igikorwa cy’urukundo kidahenze kandi kibafitiye akamaro. Uretse ko mugenda munaganira ku bintu binyuranye , binabafasha gukomeza umubano wanyu. Nubona rero umugabo n’umugore batembera bari muri siporo, burya iri banga baba bararimenye kera.

5.Kurebera hamwe sinema-umupira

Kuri ubu iterambere riri kwihuta. Ingo nyinshi usanga zifite ibyuma binyuranye bibafasha kureba amashusho , amakuru, sinema,imipira,.. Abagabo benshi aho bava bakagera bakunda umupira w’amaguru. Fata umwanya usabe umugabo wawe ko murebana umupira. Ujye ku ruhande rw’ikipe adafana ,ubundi nababwira iki. Bizatuma abona ko umushyigikiye mu byo akunda aho guhora umurwanya ngo akunda imipira.

Fata umwanya usabe umugore wawe ko murebera hamwe filimi runaka y’urukundo ifite inyigisho itanga. Izi ngero uko ari ebyiri icyo zibafasha ni ugukomeza umushyikirano n’urukundo , kuba hamwe, kungurana ibitekerezo.
Impamvu ingo nyinshi zitakirangwamo ibyishimo n’umunezero ni uko wa mushyikirano abashakanye baba bafitanye mu irambagiza, bagenda bawudohokaho kandi ahanini ariwo ukomeza urukundo aho ruva rukagera.

6.Gufatanya guteka

Ushobora kumbwira uti se ibyo byo bije bite? Wambwira uti nta mugabo uteka! Wenda mu muco nyarwanda kandi nanjye nubaha niko byahoze ariko ntibinabujijwe ko umugabo ateka. Nta nka yaba aciye amabere. Simvuze ko byaba buri gihe .Gena umunsi umwe ubona mwaba mwese mufite umwanya, musabe umukozi (kubabafite) ko yabareka mugateka(wowe n’umugore wawe).

Ni igikorwa gishimisha abagore cyane. Kuko aba abona ko umuha agaciro, uzirikana ibyo akora kandi ko uretse akazi kenshi ugira, uba umweretse ko byose mwabifatanya.

Uretse gufatanya guteka n’umugore . Umugabo ushaka kwongera amanota mu rugo rwe agomba gufata umunsi wihariye agatekera umuryango. Uko bigenda , ufata umunsi udafiteho akazi (conge cyangwa week end) wenda rimwe mu kwezi, ugasaba umugore wawe ko yicara ukamutekera n’abo mu muryango.

Nubwo wabiteka nabi ariko nkubwije ukuri ko ari igikorwa cy’urukundo umugore wawe ahora azirikana. Ntabwo bikugabanyiriza icyubahiro n’agaciro ahubwo biguhesha ishema mu muryango wawe.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss arongowe n’umudiaspora|bahujwe na ISIMB Tv |iby’urukundo rwabo biratangaje

Wa mu Miss wari ushyigikiwe n’ibyamamare yavuze ikintu gikomeye akundira ShaddyBoo.