in

Ibintu by’ingenzi wamenya ku Cyayi, ibyiza byacyo n’ingaruka zikomeye gishobora kugira ku buzima bw’umuntu ukinywa cyane.

Abantu batandukanye banywa icyayi ariko hari abakinywa gusa batazi ibyiza byacyo, hakaba n’abakinywa batazi ko bishyira mu byago, kuko bafite impamvu zagombye gutuma batakinywa.

Urubuga rwa Interineti http://www.lupicia.fr, habaho ubwoko bw’icyayi harimo icyayi cy’icyatsi(Thé Vert), icyayi cy’umweru (Thé Blanc), icyayi cy’umukara (Thé Noir), icyayi gifite ibara riri hagati y’ubururu n’icyatsi (Thé Oolong), gusa iki cya nyuma kizwi cyane ku mugabane w’i Burayi.
Urubuga www.sohealthy.fr , rugaragaza impamvu zitandukanye zagombye gutuma umuntu anywa icyayi.

Icyayi kimaze imyaka ibihumbi kizwi kinanyobwa, kandi hari abakinywa bemeza ko ibyo bakivugaho atari ukwamamaza, ahubwo icyayi yaba icy’icyatsi, umukara cyangwa icy’umweru, kigira akamaro ku buzima koko. Ibyo bigatuma ari cyo kinyobwa cya mbere kinyobwa gishyushye ku isi.

1.Icyayi ni cyiza ku bwonko bw’umuntu

Icyayi cy’icyatsi kigabanya ibyago byo guturika imitsi yo mu mutwe, kuko gituma amaraso atembera neza, ibyo rero bigatuma n’ubwonko bumererwa neza.Icyo kinyobwa kandi gituma umuntu adakunda kwibagirwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan muri Amerika, bwagaragaje ko icyayi gikumira indwara ya ‘Alzheimer’, Irangwa no kwibagirwa cyane.

2.Icyayi cy’umukara ni cyiza ku buzima bw’umutima

Icyayi cy’umukara(mukaru) kigabanya isukari mu maraso, ibyo bikaba byarinda indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (type 2), nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi b’Abanyamerika bo muri Kaminuza ya Framingham. Ku rundi ruhande, abashakashatsi bo muri Australia bo bagaragaje ko icyayi cy’umukara cyagabanya ibyago byo kurwara umutima bitunguranye ku rugero rw’icumi ku ijana “10%”, kuko kigiramo ibyitwa “antioxydants” bigabanya umuvuduko w’amaraso.

3.Icyayi cy’icyatsi gifasha abantu bifuza kunanuka

Icyayi cy’icyatsi ni ingirakamaro cyane ku bantu bifuza gutakaza ibiro, iyo giherekejwe n’indyo iboneye, ndetse no gukora imyitozo.Kuko gitwika ibinure. Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi b’Abadage bwagaragaje ko icyayi cy’icyatsi kibuza ibinure kwibika mu mubiri, cyane cyane mu gice cyo kunda.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tufts muri Amerika, bwagaragaje ko icyayi cy’icyatsi kinanura ku kigero cya 77%.Gusa bisaba ko umuntu akinywa atongeyemo isukari.

4.Icyayi cy’icyatsi kirinda ibimenyetso bijyana n’ubusaza nk’iminkanyari.

Icyayi cy’icyatsi kirinda uruhu kuzana iminkanyari bitewe no gusaza.Icyayi kigiramo ubutare bwitwa “polyphénol”, ibyo bikaba bituma uruhu rumererwa neza.

5.Icyayi cy’umweru cyongerera umubiri w’umuntu ubudahangarwa.

Icyayi cy’umweru ni ingabo ikomeye ikingira umubiri gufatwa n’udukoko twawugirira nabi “bactéries” na za virusi. Kuko icyo cyayi gikungahaye kuri za vitamine zitandukanye na “antioxydants”, gikumira ibicurane ndetse na sinizite (sinusite).

6.Icyayi cy’icyatsi n’icy’umukara bikomeza amagufa.

Niba umuntu akunda kurya ibyo kurya birimo aside nyinshi(byiganjemo umunyu na za poroteyine ariko nta mboga), bigora umubiri, bikawusaba kujya gushaka ibiwutunga mu magufa, ukavoma calcium mu magufa.Iyo calcium ibaye nkeya mu magufa bituma yoroha akaba yanavunika byoroshye, cyangwa akajya avunguka .Kunywa nibura itasi ebyiri z’icyayi cy’icyatsi ku munsi,byafasha umuntu kugira amagufa akomeye.Icyayi cy’umukara kirinda indwara yitwa “ostéoporose” ifata amagufa.

7.Icyayi cy’icyatsi gituma amaso abona neza.

Kuko icyayi gikungahaye kuri “antioxydants” izo rero zirinda amaso, cyane cyane zikayarinda indwara yitwa (ishaza).

8.Icyayi cy’umukara kigabanya umunaniro ukabaje (stress).

Ibibabi by’icyayi bigizwe na aside yitwa “L-théanine”, iyo ituma ubwonko bumererwa neza, ikanagabanya umuvuduko w’amaraso.Ni byiza ko umuntu yanywa nibura itasi imwe y’icyayi cy’umukara mbere yo kuryama,kuko gituma baruhuka neza. Gusa si byiza kunywa icyayi cy’icyatsi nijoro.

Ibyiza ni uko umuntu yanywa nibura itasi esheshatu z’icyayi ku munsi kugira ngo abone ibyiza byacyo . Gusa ni byiza kukinywa ushyezemo umwanya uhagije nyuma yo kurya. Kuko kibuza umubiri kwinjiza “fer”.

Nubwo twavuze ibyiza by’icyayi hari n’ibibi cyazana mu gihe kinyoye ku rugero rukabije

Nk’uko tubikesha urubuga www.scoopwhoop.com mu bantu batemerewe kunywa icyayi cy’umukara cyangwa cy’icyatsi harimo n’abagore batwite.

1.Icyayi gishobora gutuma umugore akuramo inda

Niba uri umugore, ukaba utwite, ibyiza ni uko wakwirinda icyayi cyaba icy’icyatsi cyangwa icy’umukara. Kuko mu cyayi habamo “caffeine”, kandi ishobora kwangiza ubuzima bw’umwana uri mu nda, bikaba byatuma inda ivamo.

2.Kunywa icyayi cyane bishobora gutuma umuntu arwara umwuma.

Kuko mu cyayi habamo “caffeine”, kunywa icyayi kinshi bisobanuye kunywa caffeine nyinshi, ibyo bikaba bishobora gutuma umuntu agira umwuma.
Icyayi gishobora gutuma umubiri utabona intungamubiri wari ukeneye
Kunywa icyayi ku buryo bw’umurengera, bishobora gutuma umubiri utabona intungamubiri ukeneye nka calcium na fer.

3.Icyayi gishobora gutera umuntu guhora akirarikiye nk’uko bigenda ku itabi.

Caffeine iba mu cyayi ituma, bari abakinywa bahora bakirarikiye, uko guhora bakirarikiye bituma banywa kinshi bikabije, umuntu akaba yarenza udukombe dutandatu ku munsi, nyuma akaba ashob ora kubabara umutwe, cyangwa akajya yumva ananiwe.

4.Kunywa icyayi kinshi bishobora gutera kanseri ifata mu myanya y’ibanga y’abagabo

Kunywa icyayi cyinshi, byongera ibyago byo kurwara kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo.

5.Icyayi gishobora gutera umutima ibibazo bitandukanye.

Kunywa caffeine nyinshi iba mu cyayi, si byiza ku mikorere y’umutima.Nk’umuntu usanganywe ikibazo cy’uburwayi bw’umutima, cyangwa yarabyivuje akaba arimo gukira, ibyiza ni uko yareka kunywa icyayi rwose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bakobwa, dore amayeri mwakoresha mukigarurira imitima y’abakunzi banyu mukishimana.

Niwibonaho ibi bimenyetso uzamenye ko ugiye kwinjira mu rukundo ruhamye.