in , , , , ,

NdabikunzeNdabikunze

Ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gukora ubukwe.

Urukundo ni rwiza kandi ruraryoha igihe rwaguhiriye ugahuza nuwo mukundana kuburyo igihe kigera mukumva mwakibanira iminsi yose musigaje kwisi. Gusa hari igihe uwo mukundana akubeshya ko agukunda akakuryarya bitewe nicyo agukurikiyeho, mugategura ubukwe yewe mukanabana nkabashakanye gusa bidatinze iyo umuntu atagukunda muhorana uhita ubibona. Iyo umaze kubona umuntu wari wiyeze ko azagukunda ubuzima bwe bwose aguhemukira birakubabaza bikaba byateza nizindi ngaruka zikomeye.

Kubwizo mpamvu rero hano urasoma ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gushinga urugo nuwo mukundana.
1.menya imico yuwo mukundana ndetse nimico yabo mumuryango we.
Ibi bizatuma umenya uburyo bwa nyabwo bwo kubitwararikaho kandi bigufashe kubana mutanduranya.

2.kora uko ushoboye umenye niba uwo mukundana atagutendeka.
Kora iyo bwabaga umenye inshuti zihorana numukunzi wawe, Numubonaho ibimenyetse byo kugutendeka kubandi umusabe mubiganireho kandi ntamarangamutima washyizemo. Bizagufasha kumenya neza icuerekezo cyurukundo rwanyu kandi buriya iyo ubimenye kare bigufasha gufata icyemezo gikwiye.

3.Menyako Nyuma yo gushaka utazajya uhora mu buryohe bw’urukundo buri munsi.
Iyo usobanukiwe ibi bigufasha kudacika intege igihe warakaranije nuwo mwashakanye uburakari ukamenya kubugenzura ntibugukure mumurongo mwiza wurukundo.

4.Menya urwego rw’ubukungu bwawe ndetse nuwo mukundana.
Kumenya uko ubukungu bwanyu buhagaze, bifasha kwirinda guteganya kuzabaho ubuzima birenze ubwo mugomba kubamo bitewe nubukungu mufite. Kandi nanone bifasha bifasha kwirinda gutungurwa cyane igihe umaze kubaka urugo.

5.Menya imirimo yingenzi yo murugo kandi.
Ni byiza iyo ukoze ubukwe uzi imirimo y’ingenzi yo kwita kurugo, kandi nanone ibi bijyana no kumenya inshingano ufote. Ibi birinda agasigane no gushwana bya hato na hato kandi birinda gukora amafuti menshi atari ngombwa.

Written by Patrick U

Shyiraho igitekerezo

Bahavu Jeannette n’umugabo we bahishuye inkuru nziza.

Ku myaka 50 y’amavuko yarongoye abagore batatu icyarimwe ||ibidasanzwe kuri uyu mugabo (Video)