Nkuko tubikesha “Menshealth.com”, ibere ni imwe mu ngingo zifite agaciro ku mubiri w’umugore. Ariko, hari byinshi kuri uru rugingo kuruta ibyo tuzi uyu munsi. Usibye konsa, no kongera ibinezeza byimibonano mpuzabitsina, ibere rifite ibintu byinshi buri mugabo agomba kumenya.
Ingano yayo ishobora guhinduka
Abagabo benshi batekereza ko ingano ya y’amabere y’umugore izahora ari imwe ariko siko bimeze. Kuberako urwego rwabagore rwimisemburo progesterone na prolactine rwiyongera hafi icyumweru cyangwa bibiri mbere yukwezi kwe. Ibi bishobora gutuma uru rugingo rugumana amazi kandi amashereka muriryo akiyongera.
Rimwe rishobora kuba runini kuruta irindi
Ibi bizwi nka breast asymmetry. Ni ibintu bidasanzwe byimisemburo ituma rimwe riba rinini kuruta irindi. Mu myaka yashize, byavuzwe ko uruhande rw’ibumoso rw’umubiri w’umugore rufite ubudahangarwa bukabije bw’umubiri, bikagira ingaruka ku misemburo nka estrogene igenzura imiterere y’amabere n’ubunini bwayo.
Aho niho ibyifuzo biba
Abashakashatsi benshi bagaragaje ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibyishimo bituruka mu mabere. Ni na yo mpamvu ituma abagore babikunda igihe cyose umusore akora kuri uru rugingo rw’umubiri wabo.