in

Ibintu bitanu bibi udakwiye gukorera ku mbugankoranyambaga .

Muri iki gihe tugezemo abantu benshi bateye imbere mu buryo butandukanye ,abantu benshi igihe cyo kuruhuka baba bari ku mbuga nkiranyambaga(social media),izi mbuga nizo abenshi bagaragarizaho imiterere y’ibyo bemera,ibibabayeho,ibyo bakunze,ibyo banze….nizo baganirirah,ninazo abenshi mu bafite ibitekerezo bifashisha kubitanga maze bigasakara mu buryo bworoshye.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari ibyo ukwiye kwitondera kwandika cyangwa gushyira ku rubuga nkoranyambaga mu bihe byose urukoresha, kuko uba ushobora kubyicuza bidatinze ndetse kandi bitagishobotse ko wakisubira.

1.Gushwanira n’umukunzi wawe ku rubuga nkoranyambaga mwarakundanye ntawe ubizi ukwiye kubigendera kure,birababaza kubona uwo wabwiraga amabanga ari ku ndiba y’umutima wawe yayanditse ahagera ibihumbi n’ibihumbi by’abantu,iyo ubikoze uba ushinga imbago hagati yawe n’uwo ushobora kuzongera gukenera ndetse ugaragaza ikikurimo n’icyo uricyo nyirizina.

2.Irinde kubwira uwo mwakoranye cyangwa mukorana nabi ukoresheje imbugankoranyambaga,uko yakubera mubi kose,uko yakubabaza kose wikoresha izi mbuga umubwira amagambo akarishye kuko ubuzima bw’umuntu bwite burahinduka ndetse biroroshye ko nmwakiyunga ariko uko azajya asoma izo nteruro bikamutera kugufata ukundi kandi utakizisibye.

3.Kuvugira nabi abaturanyi cyangwa inshuti ku mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu biranga umuntu udafite ukwigengesera n’ubushishozi,ibaze nawe ko uba ushyize hanze ibitagenda neza kuribo nyamara byashobokaga ko wabasanga ho kubishyira aho byambuka amazi magari mugihe kingana no guhumbya,nyamara wenda nawe ejo ni wowe,irinde kuzicuza.

4.Irinde gutukira,cyangwa kubwirira nabi uwahoze ari umukunzi wawe cyangwa umugore/umugabo wawe ukoresheja urubuga nkoranyambaga,nibyo kubikora bishobora kukorohera ariko igihe mwaba mwiyunze wajya wigaya kuko niyo wabisiba we ashobora kutabisiba.

5.Gutongana n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye mwifashishije imbuga nkoranyambaga,ibi n’uramuka ubikoze bizagukundira ariko uzaba wishyize hanze kandi bidakwiye,iki ni kimwe mu biranga umuntu kandi ufite uburere buke,ni gute umuntu mwararanye mu buriri wabura kumubwira ikibazo mufitanye ngo mugikemure ni byanga mwitabaze inshuto aho ku kibwira n’abatabazi.ibi bibaho ariko ingaruka abazimenya n’ababikora doreko amazina yabo akenshi yumvikana mu matwi y’ababazi n’abatabazi nk’abantu batagira uburere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo rudasanzwe akunda umugore n’abana be rwatumye yiba imodoka y’abanyeshuri.

Yabengutswe n’umuzungu nyuma yo guhabwa urwamenyo ku mbugankoranyambaga.