in

Ibintu bidasanzwe wamenya kuri TIKTOK imaze kwigarurira imitima y’abatari bake ku isi.

Kuri ubu bimeze nkaho buri munsi hakorwa porogaramu (app) nshya igamije guhuza abantu haba muburyo bw’amajwi, amashusho ndetse nubutumwa. Niyo mpamvu kuriyi nshuro twahisemo kubegeranyiriza yinshi kurubuga nkoranyambaga rugezweho cyane rwitwa TikTok.

Ni urubuga rumaze igihe gito cyane kuko rwashyizwe kumugaragaro mu kwezi kwa cyenda (Nzeli) mu mwaka wa 2016. Uru rubuga rwashingiwe kohererezanya amashusho (video) hagati y’abarukoresha ahanini biturutse kukuba abantu benshi biganjemo urubyiruko kuri ubu bakeneye kwiyerekana kandi ugasanga biba bikeneye imbuga zabugenewe ni muri urwo rwego rero hashinzwe TikTok.

Kugira wumve uburyo uru rubuga rumaze kwigarurira abatuye isi wamenya ko rumaze kurusha Instagram abakiriya kuba abantu benshi cyane basigaye barukoresha. Ubusanzwe TikTok isanzwe ifitwe na kompanyi y’abashinwa yitwa ByteDance, ikaba ibereyeho gukwirakwiza amashusho manini ari hejuru y’amasegonda 60 ari nayo mpamvu itangiye guca kuri Instagram kuko yo itabasha kugaragaza amasegonda arenze 59 gusa.

Ibirenze ibi kandi nuko tiktok yifitemo ubushobozi bwo kunonosora amashusho (video editing) ugiye gukwirakwiza utiriwe ukenera izindi program nkuko bigenda kuzindi mbuga nkoranyambaga, iki gituma urubyiruko rukiri mu myaka yo hasi ruyikunda cyane. Nyuma yo kuba tiktok ifite uwo mwihariko inafite izindi gahunda zisanzwe zifitwe nimbuga nkoranyambaga harimo nka, gukunda (Likes), kugira icyo uvuga kubyo abandi bakwirakwije (comments) ndetse no gusangiza abandi ibyo wabonyeho (share).Bivuze ko kugira ngo ubone ibyo abandi bashyizeho nuko uba wabanje kubakurikira (follow).

Uru rubuga rukimara kujyaho abenshi bavugaga ko mugihe uri kuyikoresha ishakisha iminwa ikoresheje camera ya telephone bityo yo ubwayo ikabasha kwikorera akazi karimo kongera ubwiza ku ifoto (maquillage), nyamara hanyuma yibi byagaragaye ko tiktok ibasha no kuvumbura ibindi bikorwa nyirayo aba ari gukora mugihe ayifunguye akiyerekezaho camera. Nkiyo uri kubyina cyangwa uri gukora imyitozo (gymnastics) tiktok ihita ibimenya maze ikanonosora ifoto iyishyiraho ibintu byose birebana nigikorwa urimo ikurikije ibyo yabonye.

Uretse ibi kandi abantu benshi batangiye kuyifashisha cyane biyegereza umubare w’ababakurikira aho usanga nk’abanyarwenya bifashisha tiktok bikabafasha gusetsa abantu ari nako babyaza umusaruro ibikorwa byabo. Uru rubuga rumaze gutera imbere cyane ndetse hari n’abantu bamaze kumenyekana cyane babikesha uru rubuga harimo nkuwitwa Tony Hawk uzwi cyane mu kugendera kunkweto (skateboarding), ndetse nundi witwa Jimmy Fallon.

Nkuko byatangajwe n’ikigo Tech Crunch cyavuze ko kuva mu kwezi kwa 09 2018 tiktok yarushije cyane imbuga zikomeye ku isi nka facebook, Instagram, youtube na snapchat ndetse igahita inazicaho. Kugeza kuwa 14-11-2019 tiktok yarimaze gukurwa kuri internet (download) n’abantu barenga miliyari imwe na miliyoni 500 nkuko imibare yo kuri app store na google play yabigaragazaga.

Kuri ubu tiktok isaba umuntu wese ushaka kuyifungura kuba agomba kuba afite imyaka byibuze 13 kuzamura, gusa ikibazo gikomera nuko kimwe nizindi mbuga zose bashyiraho imyaka ntarengwa ariko ntibabishyiramo imbaraga kubera ko haba hari uburyo bwinshi umuntu utarageza iyo myaka ashobora gukoresha agatunga urubuga rwe.

Icyakora buri wese agirwa inama yo kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga mugihe cyose abifitiye ubushobozi ariko bikaba byiza zitakugize imbata kuko zangiza byinshi mubuzima bw’umuntu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Nibikomeza kwanga mu mupira ndisubirira ku muziki da » – KNC asubiza abamubajije ku bijyanye n’umuziki we

Umuhanzi Cyusa yavuze aho yakuye miliyoni 120 arimo kubakisha inzu ye ya etaje