inyigisho
Ibintu 7 abagore n’abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Burya bitewe n’impamvu zitandukanye, hari ibintu abasore n’abagabo baba badakwiye gutindaho no kubaza cyane abakobwa n’abagore kuko badakunda kubivugishaho ukuri. Ibyo ni ibi bikurikira:
1–Umubare w’inshuti: Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona ababajyana cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti.
2–Impamvu z’ugutandukana: Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.
3–Ibiciro by’imyambaro n’imirimbo: Benshi mu bagore cyangwa abakobwa bagabanya ibiciro mu gihe bavuga ku myambaro n’imirimbo byabo ndetse n’ibindi bintu batakaza mu kwirimbisha. Ahanini ibi babibeshya mu rwego rwo kwerekana ko ari abanyamutima badasesagura, akenshi bakavuga ibiri hasi igihe babwira abakunzi babo ariko bagera mu bakobwa cyangwa abagore bagenzi babo bakaba bavugisha ukuri cyangwa bakanabizamura.
4–Imiterere y’akazi: Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha buryo ki ari keza, gakwiriye,…mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.
5–Ibijyanye n’imitungo: Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’umutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite. Iki cyo ariko akenshi bakibeshya mu rwego rwo kugirango abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye.
6–Imyaka: N’ubwo bisa n’ibitiyubashye kubaza umugore cyangwa umukobwa imyaka ye, hafi ya bose mu bayibazwa barayigabanya kuko gusaza ntibiryohera abagore n’abakobwa. Nunahura n’umusore uzamubwire ko yashaje, ariko ku bagore ho, hari n’ufite imyaka myinshi wakwita umukecuru mukagerana kure. Si ibyo kwemerwa gutyo gusa rero mu gihe hagize umugore cyangwa umukobwa ukubwira imyaka afite, kuko ni bacye cyane bakubwiza ukuri.
7–Iby’uko bakoze imibonano mpuzabitsina: N’ubwo bisa n’ibitagira iyo byerekeza, benshi mu bagore ntibajya bahishurira abagabo ko baba hari undi muntu bagiranye nawe imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa. Ku bakobwa naho ntibaba bashaka guhishurira abakunzi babo ko baba bararyamanye n’abandi bahungu mbere y’uko bakundana, n’iyo babyemera birinda kuvuga ibijyanye n’inshuro ndetse n’umubare w’abo baba bararyamanye.
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda22 hours ago
Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda2 days ago
«Boss wanjye yambwiye ko ndi MUBI ntakwiriye kugaragara mu mashusho» -Agahinda k’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda.
-
Izindi nkuru17 hours ago
Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.
-
urukundo9 hours ago
Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoreye igikorwa kiramubabaza araturika ararira (amashusho)
-
Utuntu n'utundi24 hours ago
Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.
-
#KWIBUKA272 days ago
Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umupadiri yasezeye ku murimo w’ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe