Ubuzima
Ibintu 6 umukobwa aba yifuza gukorerwa n’umusore bakundana

Abakobwa mu miterere yabo ntibakunda guhita berekana amarangamutima n’aho bahagaze mu rukundo, ariko iyo barwinjiyemo neza nibo usanga rwatwaye cyane. Hari ibintu rero abakobwa mu rukundo baba bashaka ko umuhungu amenya ndetse akabibakorera. Ibi bintu bihora mu ndoto ,ibitekerezo by’abakobwa benshi ndetse hafi ya bose bari mu rukundo(Bafite abahungu bakundana).
1. Kumubwira ko umukunda kenshi
Nubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t’aime fort,biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.
2. Kumubwira ko muzabana
Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe:Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambe ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabighingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.
3. Kumuha impano
Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko ntagahunda ndetse n’urukundo agufitiye.
4. Kumusohokana
Nubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.
5. Kumwereka ababyeyi
Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarusinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n’uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n’inshuti zawe.
6. Kumujyana mu birori
Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo kubakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mubukwe watumiwemo ndetse niba waranamwereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamneye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.
-
Imyidagaduro24 hours ago
ShaddyBoo yerekanye umusore bikekwa ko ariwe mukunzi we (VIDEO)
-
Imyidagaduro5 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
inyigisho13 hours ago
Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana yamaze kukuzinukwa ariko ntabikubwire|Ubishoboye wahita umukatira nawe.
-
Imyidagaduro6 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro3 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Imyidagaduro12 hours ago
IBYAHISHUWE: Aisha wa Davis D yashyize ukuri kose hanze| Ibyo yavuze byose yari yishyuwe amafaranga (VIDEO)
-
Izindi nkuru13 hours ago
Umukobwa yishe nyina amuroze kugirango azajye aryamana na Se umubyara.
-
Inkuru rusange12 hours ago
Umukobwa muto cyane akomeje kwibasirwa bikomeye kubera urukundo rudasanzwe akunda umusaza (AMAFOTO)