Connect with us

Ubuzima

Ibintu 5 waganiraho n’umukunzi wawe akarushaho kugukunda byahebuje

Published

on

Iki gihe abasore ntibakigira imitoma myinshi, usanga bivugira amagambo asanzwe cyane atarimo gutaka no kurata ubwiza bw’umukobwa kandi nabyo biba bikenewe. Abakobwa bakunda amagambo meza y’urukundo, nubwo harimo abo uyabwira bakakwereka ko ntacyo bibakozeho, nyamara iyo bageze hirya ntibabura kubitekerezaho bakibaza niba ibyo wababwiye ari ukuri.

Dore amagambo ya mbere arusha ayandi kuryohera ugutwi k’umukobwa no kunyura umutima we.

1. Inseko yawe ishobora kumurikira ijoro ry’icuraburindi rikaba umucyo

Kumenya gukundana no kugira urukundo bigaragarira mu kumubwira amagambo meza ugendeye kubyiza ubona inyuma bimutatse. Inseko, amaso, imisatsi, ingendo mbese wibanda ku bwiza bwe akaba aribwo urata.

2. Uri mwiza cyane uko uri undutira bose

Buri mukobwa wese ni mwiza mu buryo bwe, kandi nta kintu umukobwa akunda nko kubwirwa ko ari mwiza. Murebe mu maso, maze umubwire witonze kandi ubikuye k’umutima uburyo ubona ubwiza bwe bukurutira ubw’abandi bakobwa bose.

3. Nkunda uwo mbawe iyo turi kumwe

Iyo turi kumwe mpinduka icyaremwe gishya, nkaba umuntu mushya. Umukobwa akunda kumva ko hari ibyiza azana mu buzima bwawe no mu mibereho yawe, mubwire uburyo kuba umufite ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe ko kumubura waba utakaje ikintu cy’agaciro kanini.

4. Uri igice kinyuzuza

Iri ni ijambo rituma umutima w’umukobwa umera nk’uri gushonga, agatwarwa wese. Kumva ko ari urubavu rwawe, ko mutari kumwe ntacyo wakwigezaho bituma yumva aguwe neza mu mutima.

5. Uri byose kuri njye, uri ubuzima bwanjye

Nta kindi kintu nshimira Imana kirenze kuba yarakumpaye. Iri ni ijambo ryo gushyiraho akadomo ku rukundo rwanyu, ntushobora kuribwira umukobwa mukundanye vuba,Ni iryo kubwira umukobwa wihebeye, maze ukaba uwe nawe akaba uwawe.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!