in

Ibintu 5 bikomeye bishobora kwangiza telefone yawe utabizi.

Akenshi usanga ibyo dutunze muri telephone zacu, ubwoko cyangwa umubare wa Application (Soma apulikasiyo) zirimo ndetse n’uburyo tuzishyira ku muriro ari byo byangiza telefone zacu.

YEGOB twifashishije urubuga rwa Power Technology twabateguriye ibintu ukwiriye kwirinda gushyira telephone kuko ibyo bintu biteza ingaruka mbi ku burambe bwazo bikaba byanayangiza.

1.Guhoza telefone yawe ku muriro.

Ubundi buri telefone igira urwego ntarengwa rw’umuriro, kumva ushaka kurenza urwo rwego bizangiza telefone yawe. Abenshi baraza telefone zabo ku muriro kugira ngo babyuke zuzuye bakore gahunda zabo nta kibazo cy’umuriro bafite muri uwo munsi, ibintu byangiza cyane ubudahangarwa bwa batiri ya telefone ariko abenshi tukaba batabizi.

Gushyira telefone ku muriro ikuzura ikarenza urugero si byiza.

Aha umuntu ashobora kwibaza ibibi byabyo kandi bituma nyiri terefone abyuka yuzuye, gusa urugero twakwifashisha hano; uri gushyira amabuye mu mufuka ukuzura, ugakomeza gushyiramo ayandi byagenda gute? Na telefone ni telefone rero mu gihe uryamye wasinziriye, iruzura ikarenza kuzura. Aho byaba byiza byibuze mu gihe yuzuye ugiye uhita uyikuraho ako kanya bikayirinda kwangirika.

2.Sharijeri zitujuje ubuziranenge.

Mu buzima bwose nta wanga icyoroshye, kandi abantu benshi usanga dukunda ibihendutse cyane, nyamara akenshi ugasanga bitanaramba. Nka sharijeri za telefone, hari uwihutira kuyigura kuko ihendutse ariko ugasanga ubuziranenge bwayo burakemangwa ndetse bukaba bwanakwangiriza telefone yawe na batiri yayo.

Ubundi buri telefone izana na sharijeri yayo, jya uba ariyo ukoresha ushyiramo umuriro, niba utanayifite bitewe n’impamvu, gerageza gushaka iyo bijyanye abazicuruza bagufasha kumenya iy’ukuri.

3.Gucaginga unakoresha telefone yawe

Iyo telefone iri ku muriro, uri no gukina imikino, kuganira n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, kuvugana n’abantu witaba cyangwa uhamagara n’ibindi, binaniza cyane batiri ya telefone yawe, ugasanga no kwinjiza umuriro ni ikibazo gikomeye, bityo ikamara umwanya munini ku muriro ugereranije n’uwo isanzwe imaraho kandi bikanayigabanyiriza ubudahangarwa busanzwe ikajya imarana umuriro umwanya muto.

4.Gutereka telefone hasi iri ku muriro.

Akenshi usanga bitewe n’aho dushyize ku muriro haba hegereye hasi, telefone tugahita tuyishyira ku isima hasi cyangwa ku makaro ibintu byangiza cyane ubuzima bwa batiri za telefone zacu kuko imikoranire y’iyo sima cyangwa ayo makaro n’iyo batiri bidahura. Ibyiza ni uko washaka umwenda ukoze muri coton, atari niron cyangwa ugashaka ikintu cya kawuco cyangwa gikoze mu giti nk’intebe cyangwa ameza, ugaterekaho terefone yawe.

5.Kuvana telefone ku muriro ituzuye.

Ubundi iyo telefoni iri ku muriro birakwiye ko uyiha agahenge ikabanza ikagera kuri rwa rwego rwayo rwa nyuma. Iyo uyivanyeho itaruzura, biyitera gusubira inyuma no gucika intege kwa batiri. Ikindi ni ukuyishyira ku muriro hakirimo uwundi.

Ugasanga iri kuri 56% ukayishyira ku muriro, ibyiza ni uko wajya uyireka ukayishyira ku muriro itangiye kukwereka ko ifite imbaraga nke zo gukomeza gukora, wanayishyiraho ukayireka ikagera ku 100%.

Ikindi gishobora kwangiza telefone yawe ni ugukoresha ‘adapter’, mu gihe ushaka gushyira ibintu birenze kimwe ku muriro, kuko iba iri kwakira ingano y’umuriro imwe, igomba kuwusaranganya mu biyicometseho biyisaba gukoresha imbaraga zidasanzwe, bityo ibiyicometseho bikakira umuriro muke muke, ibintu bitera telefone kugira intege nke no kumara umwanya munini ku muriro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibintu bishobora gutuma ibyari urukundo rusanzwe bivamo kuryamana.

Miss Ingabire Rehma ati: “Meddy ndamukunda cyane, aje kuntereta nahita nemera”