in

Ibintu 20 by’ingenzi ukwiye gukorera umukunzi wawe kugira ngo ubagarire urukundo rwanyu

 

 

Dore ibintu ushobora gukora kugira ngo ubagarire urukundo kandi unashimishe uwo ukunda bityo utavaho witesha amahirwe yo gukunda no gukundwa.

Urubuga rwa internet twifashishije tubitegura (www.anvari.org), rugaragaza ko hari ibikorwa by’urukundo bigera kuri 50 umuhungu cyangwa se umukobwa ashobora gukora kugira ngo ashimishe uwo akunda kandi binamufashe no kumva ibyiza byo kuba mu rukundo.

Muri ibyo 50 twabatoranirijemo 20 bishobora kubafasha kurunga no kuryoshya urukundo rwanyu.

Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3. Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

6. Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

Kujyana ahantu heza nabyo ni ingenzi

1. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

Muririmbire kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza ngo we biramshimisha

Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyangwa se muri restora.

13.Mufate akaboko umurebe mumaso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice guherereyemo umutima (ibi biba byiza ngo iyo bikozwe n’umuhungu).

1. Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagara kenshi.

Mu gihe wagize akazi kenshi, gerageza gushakisha byibura iminota mike ujye ahantu hatari urusaku hanyuma umuhamagare wibuke no kumubwira ijambo ngo “ndagukunda” (I love you).

Gerageza kumukorera ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo.

Mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga

Mujye mukorana gahunda zimwe na zimwe nko kujyana gusenga, kureba film, umupira n’ibindi bitandukanye ariko mwirinde kubana ahantu hamwe ( mu gipangu kimwe).

Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro mu buzima bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko wabyibutse.

Mu gihe hari ibindi ushaka kumenya mu bijyanye n’ibyo wakora ngo ushimishe uwo ukunda ushobora gusura ururubuga http://www.anvari.org/ ubundi ukarushaho kuryohereza umukunzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba yageneye ubutumwa abakunzi be nyuma yo gusanga yaranduye COVID19.

Abakinnyi 2 bakomeye ba Real Madrid basanzwemo Coronavirus.